Templates by BIGtheme NET

Ubuzima

Mu mafoto Ihere ijisho uruhare rw’Abafaransa muri Jenoside mu Rwanda, uve imuzi n’ibivugwa ku ndege ya Habyarimana>>

Imyaka 23 irashize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ibaye, iyi ikaba yarabanjirijwe n’ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda icyo gihe, Juvenal Habyarimana, ariko kandi byanabanjirijwe n’umubano wihariye yari afitanye n’u Bufaransa, unagaragazwa n’uburyo abasirikare b’iki gihugu bagize uruhare rugaragara muri Jenoside yakorewe abatutsi. Muri iyi nkuru, turagaruka byimbitse ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse n’ibivugwa ku waba ...

Read More »

Sudani y’Epfo: Inzara iratera abaturage kurya amababi y’ibiti nk’inyamaswa>>

Imiryango mpuzamahanga iratabaziza abaturage ba Sudani y’Epfo basigaye batunzwe n’amababi y’ibiti n’ibindi biribwa byo mu gasozi kubera ikibazo cy’inzara gikomeje kubugariza. Inama yita ku mpunzi mu gihugu cya Norvege (NRC) yatangaje ko abaturage bo mu gace ka Aweil gaherereye mumajyaruguru ya kiriya gihugu kuri ubu batunzwe n’amababi y’ibiti ndetse na bimwe mu bimera byo mu gasozi kuko batakibasha guhinga kubera ...

Read More »

Somalia: Umwiyahuzi yiturikirijeho igisasu mu kigo cya gisirikare ahitana abasirikare 9>>

Umwiyahuzi wiyambitse imyambaro y’igisirikare cya Somalia kuri uyu wa Mbere nyuma yacengeye mu kigo cy’imyitozo cya gisirikare yiturikirizaho igisasu ahitana abasirikare icyenda bose barimo abafite ipeti rya colonel babiri nk’uko byatangajwe n’abayobozi. Uyu mwiyahuzi biravugwa ko yabashije kwinjira muri iki kigo cya gisirikare gitorezwamo abinjiye mu gisirikare vuba, kiri hafi y’umujyi wa Mogadishu, akiturikirizaho igisasu yari yambaye ahagana ku nda. ...

Read More »

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yatewe icyuma n’umuntu wari wambaye imyenda ya gisirikare utaramenyekana>>

Uwitwa Uwizeyimana Bernadete warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatewe icyuma mu gahanga n’umuntu utaramenyekana ariko ararusimbuka. Amakuru aturuka ku kigo nderabuzima cya Bugarama kirimo kumwitaho, avuga ko yatewe icyuma n’umuntu wari wambaye imyenda ya gisirikare wamusanze mu murima aho yahingaga, ahagana mu ma saa mbiri zo kuri uyu wa mbere tariki 10 Mata 2017. Abamuri hafi bavuga ko uwo ...

Read More »

Rusizi: Uwitonze Esther w’imyaka 23 yasanzwe mu nzu yiyahuye>>

Uwitonze Esther w’imyaka 23 wari usanzwe abana n’iwabo mu mudugudu wa Gasumo, akagari ka Rwambogo mu murenge wa Butare, mu karere ka Rusizi, bamusanze mu ma saa yine z’igitondo cyo ku cyumweru yiyahuje umwenda we, mu murenge wa Nyakabuye, aho yari amaze iminsi 2 gusa acumbitse. Amakuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye, Ngirabatware James, aravuga ko uyu mukobwa yageze ...

Read More »

Yakuwe mu ishyamba aho yabanaga n’inkende agendesha amaguru n’amaboko, atavuga nk’abantu none ari gukurikiranwa kugira ngo azamere nk’abantu:AMAFOTO>>

Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 8 wo mu Buhinde, yagobotswe n’inzego zishinzwe umutekano ubwo zamukuraga ahantu yabanaga n’inkende, aho nawe yari amaze kugira imyitwarire nk’iyazo dore ko yagendeshaga amaguru n’amaboko akanavuga nka zo. Uyu mwana w’umukobwa wari waramaze kwibera nk’inyamaswa zo mu ishyamba, yakuwe aho yabanaga n’inkende na polisi ubwo zamubonaga mu ishyamba riri mu gace ka Bahraich mu ...

Read More »

Nigeria: pasiteri yashutse umugobo kujya mu isanduku y’abapfu ari muzima ngo abeshye ko yamuzuye birangira apfuye>>

Umugabo wemeye gukorera ku binyoma by’umupasiteri ni we witabye Imana nyuma yo guhabwa amafaranga akaryama mu isanduku y’abapfu nk’uwapfuye, gahunda ari iyo  gusengerwa akabyuka nk’uzutse. Emmanuel Esezobor, pasiteri wo mu mujyi wa Abuja muri Nigeria yagiye inama n’umucuruzi wari usanzwe azwi muri uwo mujyi, pasiteri amuha ibihumbi 500 by’ama Naira (amafaranga akoreshwa muri Nigeria), yamubwiye kuryama mu isanduku afite gahunda ...

Read More »

Nyamasheke: Nsengimana Daniel bamusanze yiyahuje inzitiramibu, ngo ni uruhererekane rw’umuryango>>

Nsengimana Daniel uri mu kigero cy’imyaka 32 wakomokaga mu murenge wa Kanjongo ho mu karere ka Nyamasheke bamusanze yimanitse mu mugozi uboshye mu nzitiramubu, abazi umuryango wa nyakwigendera bavuga ko hari abandi bene wabo bagiye bapfa biyahuye. Mu minsi ishize umukecuru wo muri uyu muryango na we yapfuye yiyahuye nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’umurenge. Twagirayezu Zachee uyobora uyu murenge avuga ko ubwo ...

Read More »

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful