Templates by BIGtheme NET

Ubuzima

Umwana yateweho ibiganza byavanywe ku muntu wapfuye birakora neza nta kibazo:AMAFOTO>>

Umwana w’umuhungu w’Umunyamerika yateweho amaboko mashya ku buryo ubu akora neza ku buryo abasha kuyakoresha akina udukino tw’abana dutandukanye. Uyu mwana Zion Harvey amaze imyaka ibiri ateweho amabko, kuko yayateweho afite imyaka 8 ubu akaba afite 10 nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje. Ababonye Zion akinisha ayo maboko basabwe n’ibyishimo bitewe nuko amerewe. Ayo maboko yateweho ni ay’undi mwana wapfuye. ...

Read More »

Rusizi: Umushumba yatawe muri yombi akekwaho gusambanya inka yaragiraga:INKURU>>

Umushumba uri mu kigero cy’imyaka 27 wo mu kagari ka Pera, Umurenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi, yafashwe akekwaho gusambanya inka. Ubuyobozi bw’akagari ka Pera buvuga ko ibi byabaye mu masaha ya saa yine zishyira saa tanu zo kuri uyu wa Kane, ababonye uyu mushumba bakaba ari bo bahamagaye nyirinka akamushyikiriza inzego zishinzwe umutekano. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Pera ...

Read More »

Nyaruguru: Babiri batawe muri yombi bakekwaho kwica umuntu bamutemye>>

Abagabo babiri bo mu Murenge wa Mata mu karere ka Nyaruguru bari mu maboko ya Polisi y’Igihugu bakekwaho icyaha cyo kwica mugenzi wabo bamutemaguye. Ladislas Nzarubara w’imyaka 39 y’amavuko yari asanzwe atuye mu muduguduwa Ramba, akagari ka Ramba, akaba yishwe atemaguwe mu mutwe, umurambo we bawusanga mu nzira. Amakuru aturuka mu murenge wa Mata avuga ko taliki ya 18 Nyakanga ...

Read More »

Nyaruguru: Umurambo w’umugabo watoraguwe mu mugezi>>

Umurambo wa Vianney Nsengimana w’imyaka 68 y’amavuko watoraguwe mu mazi mu mugezi wa Akariba uherereye mu kagari ka Nyamabuye mu murenge wa Mata. Vianney Nsengimana yari asanzwe atuye mu mudugudu wa Nyacyondo, akagari ka Nyamabuye, mu Murenge wa Mata, mu karere ka Nyaruguru, umurambo we ukaba watoraguwe mu mazi ku wa 18 Nyakanga 2017. Amakuru aturuka mu kagari yari atuyemo, ...

Read More »

Muhanga: Umusore yakubiswe agirwa intere nyuma yo gukekwaho kugerageza kwiba imyumbati:AMAFOTO>>

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu, mu mujyi wa Muhanga ahazwi nko mu Kivoka ,umusore utari ufite ibyangombwa ariko akavuga ko yitwa Habimana Leonard yarakubiswe aranakomeretswa bamuziza ko yafashwe ashaka kwiba umufuka w’imyumbati ku modoka bapakururaga. Uyu musore wakubiswe ashinjwa gushaka kwiba agafuka k’imyumbati, byagaragaraga ko yakomerekejwe, abamufashe babwiye itangazamakuru ko yafashwe yivanze n’abandi bakarani (abakora akazi ko kwikorera imizigo). ...

Read More »

Tanzania: Inzara iri mu Nkambi ya Nduta yatumye impunzi z’Abarundi zisaga 15,000 ziyemeza gutaha

Ikibazo cy’inzara irangwa mu nkambi z’impunzi muri Tanzania cyatumye imiryango irenga 3,000 y’Abarundi bahungiye mu nkambi ya Nduta muri Tanzaniya kuri ubu imaze kwiyandisha ishaka gutahuka.  Urutonde zifuza gutahuka mu gihugu cy’amavukiro rumanitse mu kigo cy’ukuriye iyo nkambi. Urwo rutonde rugaragaraho imiryango 3,048. Harimo imiryango irimo umuntu umwe cangwa abarenga batandatu, bityo bigatuma abantu bose hamwe bari kuri urwo rutonde ...

Read More »

Nyina wa Zari yitabye Imana ku myaka 58 y’amavuko!!! INKURU>>>

Uyu mubyeyi yitabye Imana amaze ukwezi kurenga mu bitaro kubera indwara y’umutima yari amaranye igihe. Mu mezi abiri ashize, Zari yahuye n’ibyago apfusha uwahoze ari umugabo we Ivan Ssemwanga waguye muri Afurika y’Epfo azize indwara yo guturika kw’imitsi yo mu mutwe. Zari Hassan ni umwe mu bagore b’abaherwe mu bazwi mu by’imyidagaduro mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba. Yahoze ari ...

Read More »

Zimbabwe: Umubyeyi yakubise umwana we w’umukobwa kugeza amwishe amuziza gusambana n’umuhungu atamwatse uburenganzira>>

Umubyeyi w’umugabo yahondaguye umukobwa we w’imyaka 15 kugeza amwishe amuziza gusambana n’umuhungu wari inshuti ye atabanje kubisabira uburenganzira nk’uko bitangazwa n’igipolisi cyo muri Zimbabwe. Igipolisi cya Zimbabwe muri Midlands kivuga ko kiri gushakisha uyu mugabo wiyiciye umwana witwa Benjamin Mpanduki, nyuma yo gushinjwa kwica umukobwa we, Pamela Believer Mpanduki. Nyina w’uyu mwana witwa Loraite Mupasa, wari uri mu rugo ubwo ...

Read More »

Kenya: 3 bakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo gufata ku ngufu no kwambika ubusa umugore mu modoka itwara abagenzi>>

Kuri uyu wa gatatu abagabo batatu b’Abanya-Kenya bakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamywa ibyaha byo gufata ku ngufu umugore, bakamwambika ubusa mu modoka itwara abagenzi no kumwiba ibyo yari afite byose. Aba bagabo bakoze ibi byaha muri 2014, ni uwitwa Nicholas Mwangi watwaraga imodoka itwara abagenzi, Meshack Mwangi wari ‘Convoyeur ‘ n’undi witwa Edward Ndung’u bahamijwe icyaha cy’ubujura bukoresheje ikiboko ...

Read More »

Karabaye!!! Ku myaka 50 R Kelly arashinjwa gufata abagore ku ngufu>>

Umuririmbyi w’injyana ya RnB Roberty Kelly wamenyekanye nka R Kelly kuri ubu ari mu mazi abira aho akurikiranyweho guhohotera no gufata abagore ku ngufu. Nk’uko byagaragaye muri raporo yakozwe na Jim DeRogatis, muri iyi raporo Jim avuga ko Cheryl Mack, Kitti Jones, na Asante McGee barafashwe amajwi aho bumvikanye baganira ko uyu muhanzi R Kelly yaba yarakoze ibyo byaha byo ...

Read More »

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful