Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Ubuzima

Gicumbi: Umugabo yishwe atemwe ijosi maze bamurambika hejuru umuhoro wamwishe:INKURU IRAMBUYE>>>

Mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Bukure, akagari ka Karenge, umudugudu wa Nyarutovu, Umugabo witwa Mugabo Theoneste w’imyaka 40 bamutemye ijosi maze barangije bamushyira hejuru umuhoro bamutemesheje.  Nkuko amakuru dukesha Nyirasenge wakoreraga hafi yaho Theoneste yaratuye, ngo niwe muntu wabashije kumugeraho bwa Mbere kuko saa moya n’iminota 12 zo mu gitondo yari yamugezeho maze asanga yatemwe ijosi, ...

Read More »

Araryozwa urupfu rw’umugabo wapfuye nyuma y’iminsi ibiri barwanye:INKURU>>

Umugabo witwa Numviyumukiza Emmanuel w’i Kirehe, yatawe muri yombi ashinjwa urupfu rw’umugabo witwa Dukuzumuremyi JMV barwanye agapfa nyuma y’iminsi ibiri. Dukuzumuremyi wo mu Kagari ka Rwayikona mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe yapfuye mu ijoro ryo ku wa 14 Kamena 2016, batangira gukeka ko yaba yazize gukubitwa kuko yari yarwaniye mu kabare na Numviyumukiza ku wa 12 Kamena ...

Read More »

Gitwe:yicishijwe icyuma ajugunywa hafi y’iwe”INKURU IRAMBUYE”

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu umugabo witwa Aminadab Twagiramungu wo mu mudugudu wa Bugufi, Akagari ka Buhanda mu Murenge wa Bweramana mu nkengero za centre ya Gitwe yishwe n’abantu bataramenyekana atewe icyuma, umurambo we abishi bawushyize hafi y’iwe. Mu ruziga ni kwa Nyakwigendera, Umurambo ukaba we bakaba bawusanze hafi y’urugo Abaturage bo muri aka gace batunguwe n’iyi nkuru ...

Read More »

Musanze:Umugororwa yambaye ubusa mu rukiko, bagenzi be bashaka gutoroka:INKURU>>

Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2016, ku rukiko rukuru rwa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, habaye agashya ubwo umwe mu bagororwa wari waje kuhaburanira yiyamburaga imyenda yose agasohoka mu rukiko akiruka, bigateza imvururu n’abandi bagashaka gucika kugeza ubwo abacungagereza barashe hejuru. Aya makuru yemejwe na CID Hillary Sengabo, umuvugizi w’amagereza mu Rwanda, wabwiye ...

Read More »

Yataye uruhinja yari yabyaye mu musarani kubwamahirwe rukurwamo rukiri ruzima:INKURU>>

Niyirora Gaudence wo mu Murenge wa Manyagiro mu Karere ka Gicumbi yabyaye umwana amuta mu musarane bamukuramo akiri muzima. Uwo mukobwa wari mu ntore ziri ku rugerero yari yarabashije guhisha iyo nda kugeza ayibyaye, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manyagiro, Kamuhire Diodone, yabitangaje ubwo bari bamaze gukura uwo mwana mu musarane kuri uyu wa gatatu tariki 15 Kamena 2016. Yavuze ...

Read More »

Nyanza:Yaciwe umunwa yishyuza ibihumbi bitanu”INKURU IRAMBUYE”

Habimana Jean Claude w’imyaka 32 wo mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza yaciwe umunwa yishyuza mugenzi we 5000FRW.  Habimana waciwe umunwa ku manywa y’ihangu ku wa 14 Kamena 2016, avuga ko yabanje gutongana n’uwawumuciye biturutse ku mwenda wa 5000FRW yamwishyuzaga. Agira ati “Namubonye ndamwishyuza ideni amfitiye ariko aho kugira ngo anyishyure yahise ansimbukira anduma umunwa”. ...

Read More »

Gisagara:Bataburuye umurambo bakeka ko ushyinguranye ubutunzi bwakataraboneka”INKURU IRAMBUYE”

Umurambo wa Nshimiyimana Gilbert uherutse kugwa mu mpanuka yabereye mu Karere ka Kicukiro wataburuwe n’abantu bataramenyekana bakekaga ko yashyinguranwe ubutunzi. Nyuma yo guhitanwa n’impanuka yabereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali tariki ya 10 Kamena 2016, Nshimiyimana yajyanwe gushyingurwa aho akomoka mu Murenge wa Kigembe. Mu ijoro ryo ku itariki ya 11 yashyinguwemo, imva ye yaraye itabururwa. Umunyamabanga ...

Read More »

Ntibisanzweee!!! Kenya: Abaturage bazajyana imbeba nzima 200 mu myigaragambyo”INKURU IRAMBUYE”

Iki gikorwa kiswe (Operation Ondoa Panya, bivuze Kwirukana imbeba) abigaragambya bazazana imbeba mu myigaragambyo bita iy’Amahoro. Bahisemo kuzitwaza imbeba mu myigaragambyo Abaturage barigaragambiriza icyemezo cyafashwe n’akarere ka Ruring’u muri Kenya, cyo kubaka ahantu hagezweho hazakorerwa ibikorwa binyuranye nko gukora massage, piscine n’ibindi bizatwara miliyoni 75 z’Ama Shilling yaKenya ($740,000; Frw 510, 000, 000). Umwe mu bateguye iki gikorwa, John Wamagata ...

Read More »

Umurambo w’umukecuru w’imyaka 100 wibwe mu mva nyuma y’amasaha make ushyinguwe:INKURU>>

Mu gihugu cya Uganda, umurambo w’umukecuru w’imyaka 100 y’amavuko wataburuwe ukurwa mu mva ujyanwa n’abantu bataramenyekana nyuma yo gushyingurwa kuri uyu wa mbere tariki 13 Kamena 2016. Nkuko The New Vision dukesha iyi nkuru ibitangaza, iravuga ko nyuma yo gushyingura uyu mukecuru witwaga Manjeeri Nalubwama mu gace ka Nakaseke, ngo abantu baraje mu gicuku bamenaguura imva ye bakuramo umurambo barawujyana, ...

Read More »

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful