Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Ubuzima

Nyamasheke: Umwarimu araryozwa umunyeshuri wabuze yaramugize umukozi wo mu rugo “INKURU IRAMBUYE”

Migisha David, umwarimu mu ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda mu rwunge rw’amashuri rwa Kanyinya ruri mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke, arashinjwa gutesha ishuri umwana w’umukobwa w’imyaka 10 wo kuri icyo kigo akamuhindura umukozi we wo mu rugo nyuma akavuga ko yamubuze. Kabanyana Xaverine, nyirakuru w’uwo mwana witwa Umwanankabandi Sandrine wigaga mu wa kabiri w’amashuri abanza, avuga ko ...

Read More »

Nyuma Yo Gukatirwa Burundu Ahamwe N’icyaha Cy’ubuhotozi Agatoroka Gereza Hitayezu Vedaste Yafashwe”INKURU IRAMBUYE”

Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS buratangaza ko Hitayezu Vedaste wari uherutse gutoroka gereza ya Nyarugenge yafatiwe i Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo. Hitayezu yatorotse gereza tariki ya 7 Kamena uyu mwaka, akaba yafashwe atembera mu mujyi wa Muhanga kuri uyu wa 23 Kamena 2016. Umuvugizi w’Urwego rushinzwe imfungwa n’Abagororwa, Sengabo Hillary, yatangarije Itangazamakuru ko Hitayezu yafashwe n’Urwego rwa RCS rushinzwe iperereza. ...

Read More »

Nyuma Yibitangaza Bya Malia Wabyaye Atabonanye n’Umugabo,Uyu Mukobwa Aremeza ko atwite inda yatewe na Yesu Kirisitu:INKURU>>

Umukobwa w’imyaka 15 wo muri Leta ya Ohio, yemeza ko inda atwite ari iyo yatewe na Yesu Kirisitu mu buryo bw’umwuka. Umwangavu witwa Latifah Smith-Nabengana, afite imyaka 15 akaba akomoka muri Leta ya Ohio,muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yavuze ko mu kwezi kwa Nyakanga 2015, aribwo yamenyeshejwe n’umumalayika ko azasama umwana wa Yesu Kirisitu. Nkuko byatangajwe n’urubuga rwa Pulse.ng, ...

Read More »

Kirehe: Hongeye kuvuka umwana ufite imitwe ibiri Ahita Apfa”INKURU IRAMBUYE”

Umukobwa w’imyaka 18 usanzwe ukora akazi ko mu rugo, yabyaye umwana w’umuhungu, avukana imitwe ibiri ku mugoroba wa tariki 22 Kamena 2016, nyuma y’iminota mike uwo mwana ahita apfa.                   Ifoto y’uwo mwana wavukanye imitwe ibiri agahita apfa. Bushishi Eusebe, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Rwantonde, ari na ho uwo mwana yavukiye, yatangarije ...

Read More »

Umuhanzikazi Ray C yafashwe agerageza kwiyambira ubuzima”INKURU IRAMBUYE”

Nyuma y’amakuru yari amaze iminsi acicikana ko umuhanzikazi Ray C, ukomoka mu gihugu cya Tanzania yaba yarongeye gufata ku biyobyabwenge, kuri ubu ngo yafashwe ubwo yari agiye kwiyahura. Nk’uko bitangazwa na Bongo5, ngo uyu mukobwa yafashwe na polisi ubwo hari mu ijoro ryo ku wa 16 Kamena 2016, agenda mu muhanda i Dar es salaam asakuza asaba icyuma ngo yiyahure ndetse ...

Read More »

Mukobwa Dore Bimwe Mubitera Ihindagurika Ry’igihe Uri Mu mihango”REBA HANO”

Umubare munini w’abakobwa cyangwa se abagore bakunze guhura n’ikibazo cy’ihindagurika ry’gihe babonera imihango yabo ubundi iteganyijwe kuza byibura rimwe mu kwezi(uku kwezi kuvugwaha si ukwezi uku gusanzwe kw’iminsi 30, ahubwo ni iminsi ijya kungana n’ukwezi iri hagati y’igihe umukobwa cyangwa umugore yagiriye mu mihango ni igihe azongerera kuyigiramo.) Ihindagurika ryo kubona imihango rivugwa igihe usanzwe uboneraho imihango gihindutse ukaba wayibura ...

Read More »

Ku myaka 13, uyu mwana yikunja kunja nk’ibati cyangwa inzoka y’inshira:AMAFOTO>>

Umwana w’umuhungu w’imyaka 13 witwa Aditya Kumar Jandum, amaze kuba icyamamare mu gihugu cy’u Buhinde no hirya no hino ku isi kubera imiterere y’umubiri we, dore ko ashobora gukoresha ingingo z’umubiri we imyitozo benshi bafata nk’idashoboka. Kugeza ubu, Aditya Kumar Jandum ukomoka mu Burusiya, yatangaje ababyeyi be n’inshuti n’abaturanyi, akaba anashaka kumurika impano Imana yamuhaye akandikwa mu gitabo cy’uduhigo kizwi ...

Read More »

Bugesera:Polisi yataye muri yombi umusore witwa Karambizi watekeraga abantu imitwe abizeza ibitangaza:INKURUN IRAMBUYE>>

polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera, yataye muri yombi umusore w’imyaka 28 ukekwaho ibyaha bitandukanye birimo kwiyitirira imirimo yo mu nzego za Leta adakora, agamije kubeshya impunzi ko azazishakira ibyangombwa bizazihesha kujya mu bihugu byo hanze. Uwo musore witwa Karambizi Jean Yves akaba yarafashwe ku itariki ya 20, nyuma y’aho Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata yari yarakiriye ibirego ...

Read More »

Kirehe: Batandatu bafunzwe bazira kwiba inka:INKURU>>

Abagabo batandatu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe mu Karere ka Kirehe, bashinjwa kwiba inka. Mu bakekwa harimo abitwa Sikubwabo Phocas na Ngabo Emmanuel, bafatiwe mu cyuho ku wa 15 Kamena 2016 ubwo bafatanwaga inka eshatu bari bibye uwitwa Bizimungu Theogene, bazivanye mu rwuri rwe ruherereye mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Nyamugari. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ...

Read More »

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful