Templates by BIGtheme NET

Ubuzima

Umugabo afunzwe kubera kwica abana be babiri

Umugabo wiyiciye abana be babiri abafunze amazuru bagahera umwuka yakatiwe igifungo cy’imyaka 33 azamara muri gereza. Endris Mohammed w’imyaka 47 ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza yahamijwe icyaha cyo kwica umwana we w’umuhungu witwa Saros ufite imyaka umunani n’umukobwa we Leanor Endris w’imyaka itandatu. Yanagerageje kwica umugore we, Penil Teklehaimanot aturikije gaz mu mujyi wa Birmingham. Yanahawe igifungo cy’imyaka 10 kubera iki ...

Read More »

Impanuka ebyiri nizo zabaye muri Tour du Rwanda-VIDEO

Polisi y’u Rwanda irashima imyitwarire yaranze abakoresha umuhanda by’umwihariko n’abanyarwanda bose muri rusange mu isiganwa ry’amagare Tour du Rwanda ku nshuro yaryo ya cyenda, aho ryarangiye nta mpanuka ikomeye ibayeho. Umuvugizi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda yagize ati “Uretse impanuka ebyiri zoroheje zabereye muri Rubavu no ku Gisozi , aho abanyamagare bagonganye bananiwe gukata ikorosi, ahandi ...

Read More »

Umusigiti wagwiriye abantu bamwe barakomereka-AMAFOTO

Abantu 3 mu gace ka Durban muri Repubulika y’Afurika y’Epfo, bakomeretse nyuma yo kugwirwa n’umusigiti barimo gusali. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ugushyingo 2017, ni bwo umusigiti uri ku muhanda wa Verulam mu gace ka Durban waguye abarimo baheramo bamwe muri bo bajyanwa kwa muganga. Umuvugizi wa Islam, Prem Balram yavuze ko abantu barimo basengera ...

Read More »

Oprah Uwoya n’umwana we basuye imva ya Ndikumana Katauti

Irene Pancras Uwoya wahoze ari umugore wa Ndikumana Hamad Katauti witabye Imana yasuye imva ye aho ashyinguwe mu Gatare i Nyamirambo. Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungurije wa Rayon Sports yatabarutse mu ijoro ryo ku itariki ya 14 Ugushyingo azize urupfu rutunguranye ndetse kugeza ubu abaganga ntibaratangaza icyamuhitanye. Irene Uwoya ’Oprah’ utaritabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma Ndikumana Katauti yageze ...

Read More »

Gicumbi: Abakobwa babiri batawe muri yombi bashinjwa kwica abana babyaye: INKURU

Abakobwa babiri bari mu kigero cy’imyaka 20 na 23 batawe muri yombi bakurikiranyweho kwica abo babyaye harimo n’umwe bivugwa ko yamujugunye mu ishyamba riherereye mu mudugudu wa Kabeza, akagari ka Shangasha, Umurenge wa Shangasha ho mu karere ka Gicumbi, umurambo uza kuboneka watangiye kuribwa n’ibisimba. Aba bakobwa babiri bari mu kigero cy’imyaka 20 na 23 bivugwa ko muri aba umwe ...

Read More »

Ku munsi w’ejo Knowless yabyinishije abasore b’I Nyamirambo abantu bifata kumunwa- REBA AMAFOTO>>>>

Butera Knowless yari umwe mu bahanzi batoranyijwe mu gitaramo cyo gusoza Tour du Rwanda cyabereye kuri Tapi Rouge I Nyamirambo mu mujyi wa Kiagli kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2017 aho yabyinishije bamwe mu basore bigatinda. Ni igitaramo cyarimo udushya nk’uko Inyarwanda yabitangaje cyahurije hamwe abahanzi bo mu Rwanda bakomeye nka; Yverry, Social Mula, Riderman, Knowless na Bruce Melodie icyakora ...

Read More »

Dore Ibihugu 10 Byambere Bitanga Ubumenyi kuburyo uwabyizemo ataba umushomeri arangije kwiga “INKURU”

N’ubwo buri gihugu cyose ku Isi kiba gifite umuhigo ko abenegihugu bacyo biga,hari ibihugu 10 bya mbere birusha ibindi mu kugira Ubumenyi n’Uburezi bufite ireme. Nk’uko Global Human Capital report ya 2017 ibigaragaza Noruveje ni cyo gihugu cya mbere ku isi kigaragaramo abakozi bafite ubumenyi buhanitse ku rusha ibindi bihugu,aha bigaterwa n’ireme ry’uburezi naryo riri ku rwego rwiza. Finland ni ...

Read More »

N’amarira menshi Oprah, Nyina n’umwana yabyaranye na Ndikumana Hamad Katauti bageze i Kigali- AMAFOTO>>

Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana bitunguranye mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa gatatu ndetse arara ashyinguwe bitewe n’imyemerere y’idini rya islam yasengeragamo. Byatumye uwari umugore we Oprah atitabira imihango yo kumusezeraho ariko ubu noneho yageze mu Rwanda.  Ubwo Ndikumana Hamad Katauti yashyingurwaga benshi mu bariyo bari biteze kubona  uwari umufasha we Irene Uwoya Oprah ndetse n’umwana babyaranye ...

Read More »

Cameroun: Inteko Ishinga Amategeko yibasiwe n’inkongi y’umuriro

Amakuru aturuka mu gihugu cya Cameroun aravuga ko muri iri joro ryo kuwa kane, itariki 16 Ugushyingo, inteko ishinga amategeko y’iki gihugu yibasiwe n’inkongi y’umuriro ikangiza ibintu byinshi nk’uko byatangajwe na televiziyo y’iki gihugu. Televiziyo y’igihugu ya Cameroun, CRTV, yatangaje ko abatangabuhamya bavuze ko inkongi yibasiye etaje ya 3 n’iya 4 z’iyi nyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko ya Cameroun, aho ...

Read More »

Bangladesh: Abasilamu batwitse igiturage cyose kuko umuturage yatutse intumwa y’Imana Mohammed

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Abasilamu basaga ibihumbi 20 bigaragambije batwikira abaturage bo mu gace gatuwe n’abahindu mu gihugu cya Bangladesh, ibi bikaba byaratewe n’uko umwe mu basore wo muri ako gace yashinjwaga kwandika ku mbuga nkoranyambaga amagambo asebya Intumwa y’Imana Mohammed. Ikinyamakuru metro kivuga ko inzu zigera kuri 30 zagiye hasi kubera kuzitwika, abazibagamo b’Abahindu bagasigara ku gasozi, umwe akaba ...

Read More »

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful