Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Izindi nkuru

Udushya n’Udukoryo Twaranze Weekend : Umukobwa yashyize hanze amafoto ye yambaye ubusa ,Shyuha Festival hagaragayemo imodoka z’agatangaza [ REBA AMAFOTO ]

MU GITARAMO KITWA SHYUSHA FESTIVAL AUTO SHOW CYAGARAGAYEMO ABAHERWE BENSHI B’IKIGALI BAFITE IMODOKA ZIHENZE UTAMENYA KO ZIBA MU RWANDA , GUSA BENSHI BATUNGUWE N’IMODOKA YA CEDRIC WAZANYE IMODOKA IRI MU BWOKO BWA  VOLKSWAGEN  IDASA N’IZABANDI AKABA ARIWE WANANIKIYE ABANDI , NDETSE AKABA ARI NAWE WANIKIYE ABANDI MU MARUSHANWA YABAYE UMWAKA USHIZE NK’UMUNTU WARI UFITE MOTO NZIZA KANDI NSHYA KURUSHA IZINDI ...

Read More »

Yakatiwe igihano cy’urupfu azira gusambanya umwana w’amezi 7.

Umusore w’imyaka 19 ukomoka mu Buhindi yakatiwe igihano cy’urupfu azira kwiba umwana w’amezi 7 umukecuru wamureraga,akajya kumusambanyiriza mu kigo cy’amashuli,arangije aramuta. Aha abaturage barimo baramwamagana. Uyu musore ibinyamakuru byo mu Buhindi byise Pintu,yagiye iwabo w’uyu mwana w’umukobwa w’amezi 7,asanga asinziriye niko kumwiba umukecuru wamureraga wari ufite ubumuga bwo kutabona,ajya kumusambanyiriza mu kigo cy’amashuri arangije amuta mu gisambo cyari hafi y’iki ...

Read More »

Imodoka za Volkswagen zanikiye izindi mumarushanwa y’amamodoka ashaje yabereye kuri Eto Kicukiro-[AMAFOTO].

Kuruyu wa 21 nyakanga nkuko byari biteganijwe ni ibirori bishimishije cyane Ikigali ahazwi nka Eto Kicukiro, aho abantu barimo kwirebera amarushanwa mbonekarimwe y’amamodoka ashaje akaba ari ibirori byitabiriwe n’inganda z’amamodoka zitandukanye. Uruganda rumaze igihe kitari cyinini cyane rusinyanye amasezerano y’imikoranire na Guverinoma y’u Rwanda Volkswagen, imodoka zabo kugezubu nizo zikomeje kwanikira izindi mubwinshi aho barimo kwerekana imodoka z’ubwoko butandukanye za ...

Read More »

kwisiga ibirungo ibizwi nka”MAKE UP” bitumye Umubyeyi agira ubumuga bwo kutabona.

 Umukecuru ukomoka mugihugu cya Australia yahumye amaso kubera kwitera ikirungo cyataye ubuziranenge ashaka ubwiza binyuze mubyo ku isiga ibintu biharawe n’igitsina gore muri iki gihe . Umubeyi witwa “Shirley Potter” yagerageje kwigana ibyo urubyiruko rukora, niko gufata ikirungo(make up) kimaze imyaka 20 gitaye ubuziranenge yisiga ku maso byatumye yombi apfa none kuri ubu agenda afashe agakoni kugira ngo kamuyobore. Uyu ...

Read More »

USA: Umunyakenyakazi yafashwe ari kugerageza kwiba Banki.

Umugore witwa Evelyn Misumi w’imyaka 36 yatawe muri yombi ku wa Gatatu w’iki Cyumweru ubwo yageragezaga gushaka kwiba Banki yo muri USA izwi nka Bank of America mu ishami ryayo riherereye Texas. Umugore wafashwe agerageza kwiba Banki. Evelyne yinjiye muri Banki afite inyundo na lisansi, nuko uyu mugore ahita ajya aho batangira amafaranga atangira kumena iyi lisansi hasi ,afata inyundo ...

Read More »

Umukobwa Yagiye kongeresha ikibuno bimubyarira urupfu.

Mu gihugu cya Brazil, umukobwa witwa Lilian Quezia Calixto, wo mu gace ka Cuiaba yitabye Imana mu cyumweru gishize azize kubagwa ashaka kongera ubunini bw’ikibuno cye. Uyu mukobwa wahuye n’ingaruka zikomeye zo kubura ubuzima azize gushaka kongera umubyimba w’ikibuno cye,yari amaze iminsi mike aribwo abazwe na muganga Denis Furtado uzwi nka Dr Bumbum wari uzwiho ubuhanga bwo kubaga abakobwa abongerera ...

Read More »

Kwica umukunzi we amuziza kumwanduza SIDA byatumye akatirwa igihano cy’urupfu.

Umukobwa witwa Kamande Ruth uvuka mugihugu cya Kenya hashize imyaka ibiri afunzwe,kurubu akaba yakatiwe igihano cy’urupfu kuberako yamaze guhamwa n’icyaha cyo kwica umukunzi we Mohammed Farid aho yamwicishije icyuma mumwaka wa 2016. Urukiko rukuru rwo mugihugu cya Kenya ruzwi nka Milimani rwakatiye uyu mukobwa ukiri muto igihano cy’urupfu aho umucamanza Jessie Lesiit Alhamisi yemejeko Ruth yicishije Mohammed Farid wahoze ari ...

Read More »

Lionel Messi yagaragaye ari koga we n’umugore we [AMAFOTO].

Umukinnyi w’icyamamare ukinira ikipe ya Fc Barcelon Lionel Messi, nyuma y’iminsi itari mike amarushanwa y’igikombe cy’isi arangiye yagaragaye arikuryoshya we n’umukunzi we. Nkuko tubikesha ikinyamakuru The Mirror gikorera mubwongereza , Messi n’umugore we ‘Antonio Roccuzzo’ Bafashe icyemezo cyo kujya kwiyibagiza amarushanwa y’igikombe cy’isi doreko ikipe y’igihugu ya Algentine Messi yakiniraga yavuye mumarushanwa bakiri mumatsinda. Uyu mugore ndetse n’umugabo we bafotowe ...

Read More »

Bimwe mubyarangaga Christus witabye Imana akababaza abatari bake [AMAFOTO].

kumunsi wejo kuwa 18 nyakanga nibwo abantu batandukanye batangiye gusakaza amafoto kumbuga nkoranyambaga nka Facebook na watsapp ya Kapaya bavuga ko babajwe n’urupfu rwe ndetse bamwifuriza iruhuko ridashira aho n’abahanzi batandukanye bamuvuzeho twavuga nka Safi Madiba, Amag the Black n’ abandi. Kapaya n’umukunzi we. Uyu mugabo Christus Kapaya witabye Imana hashize iminsi mike akoranye ubukwe n’umukunzi we Monica Uwera uri mugihugu ...

Read More »

Stade ebyiri muzakiniweho igikombe cy’isi zamaze kwangirika bikomeye [AMAFOTO].

Kw’isi Abantu benshi batandukanye bakomeje kwibaza uko byari kugenda iyo ibiri kuba nyuma y’irushanwa ry’igikombe cy’isi mu Burusiya biramuka bibaye rikiri kuba, nyuma y’aho sitade ebyiri mu zakiniweho ririya rushanwa zamaze kwangirika muburyo bukomeye. Imwe muri Stade zamaze kwangirika. Izi sitade zangiritse kubera imvura idasanzwe yaguye nyuma y’umukino zirimo n’iyo u Bwongereza bwatsindiyeho ikipe ya Tuniziya mu byumweru bitambutse. Daily ...

Read More »

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful