Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Amateka

Etienne Tshisekedi wari ku isonga mu barwanya ubutegetsi bwa Perezida Kabila yapfuye:INKURU>>

Etienne Tshisekedi wari ku isonga mu barwanya ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yaguye mu gihugu cy’u Bubiligi kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Gashyantare 2017. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko Etienne Tshisekedi yaguye mu mujyi wa Buruseli mu Bubiligi aho yari amaze igihe gito yivuriza, akaba yapfuye afite imyaka 84 y’amavuko. Tshisekedi yari ...

Read More »

P. Kagame, abayobozi bakuru n’imiryango yabo bahaye icyubahiro intwari z’u Rwanda:AMAFOTO>>

Kwibuka intwari z’u Rwanda ku nshuro ya 23 byabereye mu midugudu ariko Perezida Paul Kgame ndetse n’abadi bayobozi bakuru b’igihugu bifatanyije n’imiryango y’intwari kwibuka bashyira indabo ku gicumbi cyazo kiri i Remera mu Mujyi wa Kigali. Izo Ntwari z’igihugu zibukwa ni Gen. Maj Fred Gisa Rwigema n’umusirikare Utazwi bari mu cyiciro cy’Imanzi; Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agathe, ...

Read More »

Abasirikare 4 batahiriwe n’urugamba ubu bakaba bari mu mazi abira:REBA HANO>>

Abasirikare aho bava bakagera baba bafite imyitwarire ngenderwaho badashobora kurengaho, iyi myitwarire kandi akenshi iba itandukanye bitewe n’igihugu cyangwa umutwe wa gisirikare. Mu gihe afashe icyemezo cyo kuyirengaho (discipline) agashaka gushyira imbere ibyo we yiyumvamo cyangwa yifuza, rimwe na rimwe afatirwa ibihano, agafungwa cyangwa akirukanwa, yaba afite ubwinyagamburiro agahunga cyangwa se agasigara ahanganye n’abo batahirizaga umugozi umwe. Mu karere k’ibiyaga ...

Read More »

Amafoto 10 y’umutwe w’ibyigomeke witwa “Yakuza” ukorera mu buyapani:REBA HANO>>

Yakuza cyangwa se Gokudo ni umutwe w’ibyigomeke bikora ibihabanye n’amategeko, uyu mutwe ukaba ubarizwa mu gihugu cy’Ubuyapani. Umutwe wa Yakuza wavutse ahagana mu kinyejana cya 17, ukaba ufite amahame n’amategeko awugenga by’umwihariko polisi ikaba itangaza ko bazwiho ibikorwa birimo n’urugomo. Umuryango wa Yakuza ugizwe n’abantu 102,560, abawubarizwamo usanga barishyizeho ibishushanyo (tattoos) bitandukanye kuva ku mutwe yewe no ku gitsina cyabo. ...

Read More »

Uganda: Batanu bafungiye kugaragaza ko umuhungu wa Museveni aziyamamariza kuba Perezida:INKURU>>

Polisi ya Uganda yataye muri yombi, inafunga abantu batanu yafatanye amafoto ya Maj Gen Muhozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni, amugaragaza nk’umukandida ku mwanya wa Perezida mu matora ya 2021. Umuvugizi wa Polisi muri Kampala, Emilian Kayima, yabwiye Daily Monitor ko abo bantu batawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ibasanganye ibyapa n’impapuro zigenewe abanyamakuru bigaragaza ko ...

Read More »

Intambara ikaze iratutumba hagati y’u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika:REBA HANO>>

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Bushinwa yatangaje ko intambara irimo gutegurwa hagati yabo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, itari iyo mu magambo ahubwo ko biteguye bihagije ndetse ko habura imbarutso gusa maze umuriro ukaka. Ibi uyu musirikare yabinyujije ku rubuga rw’ingabo z’iki gihugu rwandikira kuri interineti aho bashakaga kwereka Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko badashimishijwe n’ibikorwa bya Perezida mushya ...

Read More »

Perezida Kagame na Gen Major Fred Gisa Rwigema bongeye kuvugwa ibigwi muri Uganda:INKURU>>

Tariki 26 Mutarama buri mwaka, muri Uganda bizihiza umunsi ngarukamwaka wo kubohora igihugu cyabo. Mu birori byo kwizihiza uyu munsi no mu butumwa bwatanzwe mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Paul Kagame na Gen Major Fred Gisa bagarutsweho kandi bashimirwa cyane ibyo bakoreye Uganda. Sarah Kabingo ushinzwe ibijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho mu biro bya Perezida Museveni wa Uganda, ni umwe ...

Read More »

Ibintu 10 bituma Imbonerakure zigereranwa n’Interahamwe zo ku bwa Perezida Habyarimana:REBA HANO>>

Interahamwe zari iz’ishyaka MRND, bijandikaga mu bikorwa bya politiki byategurwaga na Leta yari iriho icyo gihe ari nabyo byaje guherekezwa na jenoside yakorewe Abatutsi. Uko imyaka yagiye yicuma, izi Nterahamwe za Perezida Habyarimana nizo zaje gukoreshwa cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko ibyo zatozwaga byarimo n’imyitozo isa n’iya gisirikare, byose babibapakiraga mu mutwe babanje kubigisha urwango. Iby’izi Nterahamwe, abakurikirana ...

Read More »

Ubutwari, ibigwi n’amateka adasanzwe ya Fred Gisa Rwigema urimo kuzirikanwa nk’Intwari:REBA HANO>>

Gisa Fred Rwigema, ni intwari iri mu rwego rw’Imanzi, rumwe mu nzego eshatu z’intwari z’u Rwanda. Izo nzego eshatu ni Imena, Imanzi n’Ingenzi. Urwego rw’Imanzi ari narwo Fred Gisa Rwigema arimo, rushyirwamo abantu baranzwe n’ibikorwa by’ubutwari bihebuje kandi bakaba batakiriho, bakaba baratabarutse bitangira igihugu. Ibi bikorwa birimo kugaragaza ubwitange batizigama, kwigomwa inyungu bwite hashyirwa imbere inyungu z’igihugu zifitiye akamaro gahebuje ...

Read More »

Padiri Nahimana wari utegerejwe i Kigali yagaragaye i Buruseli nta kanunu ko kuza i Kigali:REBA HANO>>

Mu gihe yari ategerejwe i Kigali aje kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, abantu batunguwe no kubona umunyapolitiki Padiri Nahimana i Buruseli mu gihe yagombaga guhagurukira i Amsterdam mu Buholandi. Padiri Nahimana wari unaherutse gushimira Perezida Kagame wanenze abamubujije kuza mu Rwanda, yari yavuze ko aza kuri uyu wa 23 Mutarama 2017, agatangira gutunganya ibisabwa ngo yitabire amatora y’umukuru w’igihugu. Nahimana yari ...

Read More »

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful