Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Imyidagaduro

Dore Impamvu Nyamukuru Ituma Abamaze gutera Akabariro bashaka kwihagarika ako kanya!!! Soma Inkuru>>

Hari utuntu duto abantu basuzugura ugasanga tubongereye ibyago byo kwandura indwara zimwe na zimwe kandi wari ufite uburyo bwo kuzirinda. Ni muri urwo rwego tugiye kureba ibyiza byo kwihagarika nyuma yo gutera akabariro birimo no kurinda indwara zimwe na zimwe. Usibye kuba imibonano mpuzabitsina idakingiye ishobora kuba inzira yo kukwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ishobora no gutuma microbes zitera ...

Read More »

Dore umusore uri mubyishimo na Amber Rose,nyuma yo gutandukana na Wiz Khalifa”REBA AMAFOTO”

Gutandukana k’umunyamideli Amber Rose n’umuraperi Wiz Khalifa byabaye amateka ndetse gusubirana byo uwabivuga bashobora kuvuga ko yigiza nkana ,gusa ntabwo Amber yaviriyemo aho,kuri ubu afite Terrence Ross,umukinnyi wa Toronto Raptors ,niwe uri kumumara imbeho. Terrence Ross w’imyaka 25 yatangiye kuvugwaho gukundana na Amber w’imyaka 32 mu ntangiriro z’ukwezi kwa 3,ni nyuma yuko Amber ubwe yari yishyiriye hanze video igararagaza Terrence amusomagurira ...

Read More »

Abanyeshuri ba APACE bivovoteye kubuzwa kwisukisha, kwambara impenure n’amacupa”REBA HANO”

Kuva mu 2000, wasangaga buri munyeshuri wese washakaga kwiga ku kigo kimuha uburenganzira bwo gukora no kwiga uko ashatse yarahitaga atekereza ishuri rya APACE riherereye ku musozi wa Mont Kigali mu Karere ka Nyarugenge. Ibi byaterwagwa n’uko abakobwa bo kuri APACE bari bemerewe kwiga bambaye amajipo agera hejuru y’amavi, basutse imisatsi abandi bafite ‘mèche’ ndetse baranadefirije, abahungu nabo barangwa no ...

Read More »

Kanombe: Imbwa za Amag The Black umusaraba kubaturanyi n’abamugenderera

Umuraperi wamenyekanye mu njyana ya Hip HOP hano mu Rwanda ariwe Amag The Black urugo rwe rukomeje gutinywa kujyendwamo bitewe n’imbwa uyu muhanzi atunze. Imbwa za Amag The Black ziteje isahaha i Kanombe Amag The Black akaba afite imbwa mu rugo rwe, gusa ngo izo mbwa zifite amakare menshi cyane, ndetse bamwe mu bahanzi bakomeje gutinya gukandagira mu rugo rwe ...

Read More »

Tanzania:Abanyeshuri bagera ku 7000 birukanywe muri Kaminuza”INKURU IRAMBUYE”

Abanyeshuri bagera ku bihumbi 7 biga ibijyanye n’uburezi muri kaminuza ya Dodoma mu gihugu cya Tanzania birukanwe muri iyi kaminuza kubera ubwumvikane buke hagati ya Leta y’iki gihugu ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kaminuza. Nyuma yo gutangarizwa ku mugaragaro ko birukanywe muri iyi kaminuza ku munsi wo ku cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2016, nk’uko BBC ibivuga ngo bahawe amasaha atarenze 6 ...

Read More »

RULINDO:Pasiteri Yafashwe Asambana Agerageza Kwiyahura Ntiyampa”INKURU IRAMBUYE”

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa mbere nibwo hatangiye guhwihwiswa inkuru zivuga ko Safari Théogène wari umushumba w’Itorero ry’akarere ka Rurindo mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR yiyahuye ariko bamutesha ataranogoka. Nkuko bitangazwa na bamwe mu bakurikiranye aya makuru baganiriye n’Abanyamakuru, bemeza ko Pasiteri Safari Théogène yafashwe asambana n’umugore w’abandi , yamara kumva bimenyekanye akagerageza kwiyambura ubuzima akoresheje ...

Read More »

Kimironko: Impanuka ikomeye y’ikamyo ihitanye ubuzima bw’umuntu”REBA HANO AMAFOTO”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 31 Gicurasi 2016, mu murenge wa Kimironko ahazwi nko kwa Nayinzira , habereye impanuka y’imodoka aho ikamyo igonze imodoka yo mu bwoko bwa Dyna maze umuntu umwe ahasiga ubuzima ndetse n’undi umwe arakomereka. iyi kamyo yari ihetse amabuye iturutse ku ruganda rutunganya ibikomoka ku ngano (AZAM), maze igeze kwa Nayinzira igonga imodoka ...

Read More »

Hissène Habré wahoze ari Perezida wa Tchad yakatiwe gufungwa burundu”INKURU IRAMBUYE”

Nyuma y’imyaka 26 avuye ku butegetsi, Hissène Habré yakatiwe gufungwa burundu n’urukiko rwihariye, rumaze kumuhamya ibyaha byo gufata ku ngufu, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara. Umucamanza amaze gusoma uwo mwanzuro, urwamo rw’ibyishimo rwasakaye mu cyumba cy’iburanisha, murugereko rwihariye rw’urukiko rwa Afurika. Ni mu rubanza rwasomwe kuri uyu wa 30 Gicurasi mu rukiko rwa Dakar muri Sénégal.Habré yayoboye Tchad kuva mu 1982-1990 ...

Read More »

Ntibisanzwe!!! Visi Perezida wa Kenya yafotowe arira ubugari muri restaurant iciriritse cyane”INKURU IRAMBUYE”

Visi Perezida wa Kenya William Ruto kuri iki cyumweru yatunguye abantu ubwo yahagararaga ku muhanda ari kumwe n’abandi bayobozi bageze ahitwa Maili Tisa bajinjira muka’restaurant’ gaciriritse cyane baka ubugari n’inkoko. William Ruto (wambaye ikoti ry’ubururu) n’abadepite babiri na Guverineri w’Intara muri restaurant barya ubugari Visi Perezida yinjiranyemo na Guverineri w’intara ya Uasin Gishu  n’abadepite batatu barimo umugore umwe, maze bituma ...

Read More »

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful