Templates by BIGtheme NET

Imyidagaduro

Tunisia: Umusore n’inkumi bakatiwe n’urukiko bazira gusomana

Urukiko rw’ubujurire mu Mujyi wa Tunis rwakatiye igifungo cy’amezi ane umuhungu wafashwe asomanira mu modoka n’inshuti ye. Nessim Ouadi, umusore w’Umufaransa wafashwe asomana n’umukobwa wo muri Tunisia bombi baburanye bahakana ibyo bashinjwa. Ouadi yakatiwe gufungwa amezi ane naho umukobwa w’inshuti ye akatirwa gufungwa amezi abiri nkuko BBC yabitangaje. Umuvugizi w’Ubushinjacyaha muri icyo gihugu, Sofiene Sliti, yavuze ko uwo musore n’inkumi ...

Read More »

Obama na Bush banenze ‘politiki ishaje’ iri kugaragara muri Amerika

Barack Obama na George W. Bush bahoze ari abaperezida ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagaragaje ko bahangayikishijwe bikomeye n’imiyoborere y’igihugu cyabo muri iki gihe, ariko ntibavuga mu izina ‘Donald Trump’. Obama wari mu gikorwa cy’ishyaka ry’aba- démocrate muri Leta ya New Jersey yasabye Abanyamerika kwamagana politiki y’ubwoba n’amacakubiri. Ni mu gihe Bush we yamaganye agasuzuguro no kubogama bigaragara muri ...

Read More »

Hategerejwe umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abo kwa Rwigara

Kuri uyu wa Gatanu saa cyenda z’igicamunsi nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rurafata umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rubanza ruregwamo Diane Rwigara, murumuma we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Mukangemanyi Adeline Rwigara. Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umuvandimwe we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Adeline we ...

Read More »

Uganda: Besigye yatawe muri yombi ashinjwa kugerageza ubwicanyi

Dr Kizza Besigye wari uhagarariye ishyaka riharanira impinduka muri demokarasi(FDC) mu matora ya perezida wa Uganda aheruka, yatawe muri yombi akurikiranyweho kugerageza kwica abapolisi. Besigye yatawe muri yombi hamwe n’abandi bayobozi b’ishyaka barimo Patrick Amurat n’Umunyamabanga waryo, Ingrid Turinawe mu gace ka Rubanda, ubwo bari mu nzira bagana i Kabale bavuye i Rukungiri, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane. ...

Read More »

Itangazamakuru ryo muri Tanzania ryahawe gasopo ku mutoza Masoudi Djuma

Mu muhango wo kwerekana Masoudi Djuma nk’umutoza mushya wungirije muri Simba SC, itangazamakuru ryo muri Tanzania ryihanangirijwe kutazahirahira rimuhimbira ibinyoma nk’uko risanzwe ribikora. Masoudi wahagurutse mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ku gicamunsi yerekanywe ku mugaragaro nk’umutoza mushya wungirije wa Simba SC yo muri Tanzania mu kiganiro n’itangazamakuru cyari kiyobowe na Haji Manara, Umunyamabanga mukuru w’iyi kipe. ...

Read More »

Raila yakajije umurego, ngo umunsi w’amatora azateza imyigaragambyo idasanzwe

Umuyobozi w’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya (NASA), Raila Odinga, yavuze ko ku munsi w’amatora y’umukuru w’igihugu tariki ya 26 uku kwezi, azateza imyigaragambyo idasanzwe mu bice byose by’igihugu. Ibi Raila Odinga yabitangaje mu ijambo yagejeje ku bayoboke b’ishyaka rye mu gace ka Kamukunji mu mujyi wa Nairobi, aho yanababwiye ko atazigera ahagarika ibikorwa byo kwamagana uburiganya bukorwa mu gihe ...

Read More »

Dore abakinnyi 10 ba mbere binjije agatubutse mu mwaka wa 2017

Ikinyamakuru Forbes Magazine cyamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 10 bahize abandi ku kwinjiza agatubutse aho ku isonga hari Cristiano Ronaldo wabashije kwinjiza miliyoni 70 za’mapawundi muri uyu mwaka wa 2017.Mu bakinnyi bagaragaye kuri uru rutonde ukina mu Bwongereza ni Zlatan Ibrahimovic wenyine ugaragara mu bakinnyi 20. Reba abakinnyi 10 ba mbere:1. Cristiano Ronaldo yinjije miliyoni £70m (Football)2. Lionel Messi yinjije £60m ...

Read More »

Kenya: Umunyeshurikazi yatangaje benshi kubera igikapu yakoze mu birere- AMAFOTO

Nyuma yo guca gutwara cyangwa gukoresha ibikapu bikoze muri plasitike cyangwa amashashi, Hilda Gacheri yatangaje abantu benshi kumbuga nkoranyambaga ubwo hashize iminsi igihugu cya Kenya gihagaritse ibyo bikoresho bikoze muri plasitike niko gukora igikapu mu birere azajya atwaramo ibikoresho by’Ishuri kuko nta bushobozi bwo kugura igikapu kigezweho yar’afite.Uyu mukobwa akaba yaratangaje abantu benshi ubwo yazaga ku ishuri atwaye ibikoresho muri ...

Read More »

Kim Kardashian n’umukobwa we North West bahaye imfashanyo abakene batagira aho baba

Ni kenshi Kim Kardashian, umugore wa Kanye West muri iyi minsi akunze kugaragazako nta kamaro na gato ko gukunda ibintu. Ibi ndetse no guhindura byinshi mu buzima bwe byatewe n’ibiherutse kumubaho umwaka ushize wa 2016 ubwo yari ari i Paris mu Bufaransa agaterwa n’igico cy’amabandi. Inkuru dukesha igitangazamakuru cya dailymail.co.uk  mu mafoto agaragaza ko Kim Kardashiaan n’umukobwa we North West ...

Read More »

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful