Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Imikino

Cristiano Ronaldo yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka ahigitse Messi na Neymar – AMAFOTO

Rutahizamu wa Real Madrid n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo, yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2016/2017 mu bihembo bitangwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA). Uyu mugabo w’imyaka 32 yatowe ahigitse Umunya-Brazil, Neymar da Silva Santos Júnior ukinira Paris St Germain n’Umunya-Argentine, Lionel Messi bari bahanganye, yongera kwegukana iki gihembo ku nshuro ya kabiri yikurikiranya. Ibirori byo gutanga ibi bihembo ...

Read More »

Agahinda: Umukinnyi w’umunyarwanda Frank Ntilikina ukina muri NBA yahuye n’akaga gakomeye mu mukino we wa mbere; Reba Ibyamubayeho>>>>

Frank Ntilikina ufite inkomoko mu Rwanda, yaraye akinnye umukino wa mbere muri shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ikipe ye ya New York Knicks yasuye Oklahoma City Thunder agorwa bikomeye no kwigaragaza. Ntilikina w’imyaka 19 uvuka ku babyeyi b’abanyarwanda ariko ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa ari nacyo gihugu akinira, yaraye akinnye umukino wa mbere muri shampiyona ubwo ...

Read More »

Itangazamakuru ryo muri Tanzania ryahawe gasopo ku mutoza Masoudi Djuma

Mu muhango wo kwerekana Masoudi Djuma nk’umutoza mushya wungirije muri Simba SC, itangazamakuru ryo muri Tanzania ryihanangirijwe kutazahirahira rimuhimbira ibinyoma nk’uko risanzwe ribikora. Masoudi wahagurutse mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ku gicamunsi yerekanywe ku mugaragaro nk’umutoza mushya wungirije wa Simba SC yo muri Tanzania mu kiganiro n’itangazamakuru cyari kiyobowe na Haji Manara, Umunyamabanga mukuru w’iyi kipe. ...

Read More »

Dore abakinnyi 10 ba mbere binjije agatubutse mu mwaka wa 2017

Ikinyamakuru Forbes Magazine cyamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 10 bahize abandi ku kwinjiza agatubutse aho ku isonga hari Cristiano Ronaldo wabashije kwinjiza miliyoni 70 za’mapawundi muri uyu mwaka wa 2017.Mu bakinnyi bagaragaye kuri uru rutonde ukina mu Bwongereza ni Zlatan Ibrahimovic wenyine ugaragara mu bakinnyi 20. Reba abakinnyi 10 ba mbere:1. Cristiano Ronaldo yinjije miliyoni £70m (Football)2. Lionel Messi yinjije £60m ...

Read More »

Uefa champions league: Real Madrid yahagamwe na Tottenham, mu gihe Liverpool yanyagiye Maribor imvura y’ibitego : Dore uko indi mikino yagenze

Kuri uyu wa kabiri ku mugabane w’Uburayi amakipe ari mu irushanwa rihatanirwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Uefa champions league) yakinaga imikino yayo ya gatatu yo mu matsinda. Ni imikino yaranzwe n’ibitego byinshi ku bibuga bitandukanye n’ubwo hari aho byarumbye, Uretse ikipe ya Maribor yakinnye na Liverpool itabashije kwinjiza igitego ayandi makipe yose 13 yashoboye kwinjiza igitego. Uko imikino yo ...

Read More »

APR FC ihagaritse Muhadjili Hakizimana kubera ikibazo cy’imyitwarire mibi ahorana mubuzima bwe!; inkuru>>>>

Ikipe ya APR FC yafashe icyemezo cyo guhagarika umukinnyi wo hagati w’iyi kipe, Muhadjili Hakizimana kubera ikibazo cy’imyitwarire mibi uyu mukinnyi amaze iminsi agaragaza muri iyi kipe y’Ingabo z’igihugu. Uyu musore wagaragaye mu kibuga ku mukino wahuje APR FC na Marines FC mu cyumweru gishize i Rubavu, amakipe yombi anganya igitego 1-1, yaje guhagarikwa kuri uyu wa mbere nk’uko umutoza ...

Read More »

Umunyezamu yagonganye n’ umukinnyi mugenzi we bakinana ahita yitaba Imana ako kanya “REBA HANO”

Umunyezamu wa Persela Lamongan yo muri Indonesia witwa Choirul Huda yitabye Imana kuri iki Cyumweru nyuma yo kugongana na mugenzi we, Ramon Rodrigues, mu gihe bombi bakizaga izamu bashaka kwaka umupira rutahizamu, Marcel Sacramento wa Semen Padang FC bari bahanganye. Uyu munyezamu wari ufite imyaka 38, yagize ikibazo mbere gato y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka nyuma y’uko Rodrigues bakinanaga amukubise ...

Read More »

Rayon Sports vs Kiyovu Sports: byinshi wamenya kuri uyu mukino wagabanyirijwe ubukana n’amikoro

Kuva kera iyo ikipe ya Rayon Sports yahuraga na Kiyovu Sports wabaga ari umukino wahuruje abantu benshi ndetse hakagaragara udushya twinshi n’imihigo ikaba myinshi kuri buri ruhande gusa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubukeba bwagiye bugabanuka kubera amikoro make y’aya makipe cyane cyane Kiyovu Sports.Kuri iki cyumweru nibwo hateganyijwe umukino urahuza aya makipe amaze imyaka myinshi avutse ndetse agiye gukina ...

Read More »

Klopp yikomye imikinire ya Manchester United yo kugarira bikomeye

Umutoza w’ikipe ya Liverpool Jurgen Klopp yatangaje ko yababajwe n’imikinire y’ikipe ya Manchester United ndetse yemeza ko kuri we atazigera akina nkuko iyi kipe yabigenje ubwo banganyaga 0-0 ku mukino wabimburiye izindi ku wa Gatandatu taliki ya 14 Ukwakira uyu mwaka.Uyu mutoza urangwa no gusatira uwo bahanganye ntabwo yashoboye kumenera mu bwugarizi bwa Manchester United ndetse nubwo yabonye amahirwe asaga ...

Read More »

Manchester United mu ihurizo ryo gufata Man City yanyagiye Stock City 7-2: Dore uko indi mikino yagenze

Imikino ya Shampiyona yo mu gihugu cy’Ubwongereza yari igeze ku munsi wa munani yaranzwe no gutungurana kw’amakipe amwe n’amwe, Manchester City inyagira ibitego 7-2bya Stock, Liverpool na Manchester United zinanirwa kwisobanura. Umukino wari utegerejwe na benshi wabaye ku manwa y’ihangu saa Saba n’igice (13h30’), wahuzaga ikipe ya Liverpool yari yakiriye ikipe ya Manchester United umukino waje kurangira ari 0-0 ku ...

Read More »

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful