Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Amakuru ya Karitsiye

Musanze:Abanyeshuri Batanu Bafatiwe ku mupaka w’Akanyaru Berekeje mu Burundi Aho bari bagiye Gutanga ubuhanuzi bari bahawe n’Imana:Inkuru Hano>>

Abana b’abanyeshuri batanu bafatiwe ku mupaka w’Akanyaru berekeje mu Burundi aho bivugwa ko bari bagiye gutanga ubuhanuzi bari bahawe n’Imana. Abo bana batuye mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze basanzwe ari Abakarisimatike mu idini Gatolika bakaba barafashe urugendo mu gitondo cyo ku wa 18 Kanama 2016 berekeje mu Burundi ariko bagomba kubanza kunyura i Kibeho bakahasengera, mbere yo ...

Read More »

Kigali: Umuyobozi w’ishuri afunzwe akekwaho gusambana n’umukobwa ayobora:Inkuru Hano>>

Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya Kigoma (ES Kigoma) riherereye mu Karere ka Ruhango afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu Mujyi wa Kigali akekwaho gusambana n’umunyeshuri w’umukobwa ayobora. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yemeje aya makuru, avuga ko uyu mugabo usanzwe afite umugore afungiye hamwe n’uwo mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 19, akaba akurikiranyweho icyaha ...

Read More »

Muhima: Umugabo wakoreraga Abahinde yapfuye yiyahuye:Inkuru Irambuye>>

Nkundabagenzi Radjab bakundaga kwita ‘Fifi’ wakoreraga Abahinde mu iduka ryegereye AXAR Technical Services Ltd riherereye ku Muhima mu Mujyi wa Kigali biravugwa yapfuye yiyahuye. Umwe mu bacuruzi bakoranaga n’uyu mugabo w’imyaka 37 wari utuye mu Biryogo, waganiriye n’Itangazamakuru yatangaje ko yari yazindukiye mu kazi nkuko bisanzwe. Yagize ati “Mu gitondo yaje ku kazi, dutera urwenya nkuko bisanzwe, ndetse agura n’ibigori byo ...

Read More »

Ngoma: Umugabo Yafatiwe mu gikoni cy’abandi, yisobanura ko yari agiye gutereta:Inkuru Hano>>

Abaturage bo mu mudugudu wa Kiruhura, mu kagari ka Cyasemakamba, baguye gitumo umugabo ari mu gikoni cy’umuturage agerageza kwiba, ahagana saa sita z’ijoro ryo kwa gatandatu, yisobanura avuga ko ngo yari aje gutereta umukobwa wo muri urwo rugo. Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 yafatiwe mu rugo (mu gikoni) rw’umucuruzi witwa Ingabire Lucien, utuye mu mudugudu wa Kiruhura. Aganira ...

Read More »

Karongi:Abajura baje kwiba ingurube barateshwa bica umukecuru nyirayo:Inkuru>>

Karongi , Saa saba z’ijoro ryakeye mu kagari ka Kanyege Umurenge wa Mutuntu abajura bateye urugo rw’umukecuru witwa Beatrice Nyirabakwiye baje kumwiba ingurube, uyu mukecuru yaje gutabara anatabaza ngo batamutwara itungo rye ariko abajura bamukubita imihini baramwica. Jean Baptiste Bizimana Umuyobozi w’Inama njyanama y’Akagali ka Kanyege yabwiye Itangazamakuru ko umuhungu w’imyaka 19 w’uyu mukecuru yaje gutabara agasanga nyina bamaze kumwica. Abaturage bahise batabara ...

Read More »

Remera:Umupangayi yanze kuva mu nzu nyirayo ayimusenyeraho:Amafoto>>

Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 25 Kanama,2016 mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali , inzu yakorerwagamo ubucuruzi yasenywe na nyirayo nyuma y’uko asabye umupangayi wayikodeshaga kuyivamo akanga. Iyi nzu iherereye imbere ya Petit Sitade bivugwa ko yakodeshwaga n’umunyamahanga yakorerwagamo ubucuruzi butandukanye harimo akabari n’ibyo kurya(Fast Food). Bamwe mu baturage baturiye iyi nyubako ...

Read More »

Nyagatare:Umwana na Nyina barakekwaho kwica urw’agashinyaguro Ihene 33 z’umuturanyi:Inkuru Hano>>

Mu mudugudu wa Kirebe, Akagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga, mu Karere ka Nyagatare, umubyeyi Nyiragicali w’imyaka 57 n’umuhungu we Mulisa w’imyaka 32 bari mu maboko ya Polisi bakekwaho gutanga amabwiriza yo kwica urwagashinyaguro ihene 33 z’umworozi witwa Frank Muzungu na Mugenyi Ernest. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi yabwiye Itangazamakuru ko izi hene 33, zarimo 16 zari ...

Read More »

Wizkid Yasesekaye i Kigali Yihishe Abari Biteguye Kumwakira:Amafoto Hano>>

Umuhanzi Wizkid wo muri Nigeria yageze mu Mujyi wa Kigali yihishe cyane itangazamakuru n’abandi bari baje kumwakira ku kibuga cy’indege i Kanombe. Wizkid ubusanzwe witwa Ayodeji Ibrahim Balogun aje mu Rwanda kwitabira igitaramo cya Mutzig Beer Fest azafatanya n’itsinda Liquideep ryo muri Afurika y’Epfo, kizabera ahitwa Rugende Training Center kuwa Gatandatu tariki ya 27 Kanama 2016. Yageze i Kanombe n’indege ...

Read More »

Gakenke:Umugore yabwiwe ko uruhinja rwe rwapfuye bagiye gushyingura basangamo amabuye n’igipupe:Inkuru Irambuye>>

Umugore wo mu karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, yabyariye ku bitaro bya Ruli biherereye mu murenge wa Ruli muri aka karere, nyuma abaganga bamubwira ko umwana yapfuye ariko nyuma bagiye kumushyingura basangamo ibipupe n’amabuye, kugeza ubu bikaba byabaye amayobera. Kuwa Mbere tariki 22 Kanama 2016, nibwo uwo mugore yabyaye, hanyuma kuri uyu wa Kabiri ubwo yari amaze kuzanzamuka, abwirwa ...

Read More »

Harabura umusi umwe 1 gusa ngo The Ranch Lounge Bar”ifungure kumugaragaro ni kuwa 5 hazaba hari N’umuhanzi ukomeye muri iryo joro:AMAFOTO>>

The Rauch Lounge Bar ibarizwa Kibagabaga munsi y’ibitaro nu muhanda uva Inyarutarama ukazamukana kuri Dive Apatiment Umuhanda ujya Kinyinya Uba uwutaye ugakomeza Ujya ku Bitaro utarahagera neza ubona Urupangu rufite Nomero ya 96 ku cyapa cya 358 urupangu rwicyatsi naho uba ugeze kuri The Ranch Lounge Bar” Nkuko twagiye Tubibatangariza kenshi ntacyahindutsemo ni kuwa 5 nibwo hazafungurwa ku mugaragaro Dore ko ...

Read More »

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful