Templates by BIGtheme NET

Author Archives: Rwanda Paparazzi

Rubavu: Imbogo Yaturutse Muri Congo Yateje Umutekano Mucye Mubaturage Ikomeretse Abantu 3: REBA HANO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, imbogo yateye i Rubavu iturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeretsa bikomeye abaturage batatu. Iyi mbogo yaturutse mu gace ka Nyiragongo ihunze inkongi yafashe ishyamba, yinjira mu Kagari ka Rwangara, Umurenge wa Cyanzarwe muri Rubavu. Yakubise ihembe Imaniriho Jean Claude w’imyaka 24, amara arasohoka; Dusingizimana Emmanuel w’imyaka 15 we yamukomerekeje mu mutwe ...

Read More »

Ikinyamakuru cyafunzwe kizira guhuza Kikwete na Mkapa bafitanye isano n’ibibazo bigaragara mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro: INKURU

Guverinoma ya Tanzania yahagaritse mu gihe cy’imyaka ibiri Ikinyamakuru kitwa Mawio, nyuma yo kwandika inkuru ivuga ko Benjamin Mkapa na Jakaya Kikwete bigeze kuyobora iki gihugu, bafitanye isano n’ibibazo bigaragara mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Ku wa Kane nibwo hagiye ahagaragara itangazo ryanditswe na Minisitiri w’Itangazamakuru, Dr Harrison Mwakyembe avuga ko iki kinyamakuru gisohoka buri cyumweru gihagaritswe mu gihe cy’amezi 24. ...

Read More »

Miss Teta Sandra wari amaze amezi ane afungiwe Muri Gereza ya Nyarugenge Yarekuwe :INKURU IRAMBUYE

Miss Sandra Teta wari amaze amezi ane afungiwe muri Gereza yahoze yitwa 1930 [Gereza ya Nyarugenge] yarekuwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kamena 2017. Sandra Teta yari akurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu n’icyo gutanga sheki itazigamiye yahaye Serena Hotel binavugwa ko yanaregwaga na kompanyi y’ubucuruzi yitwa STS Trade isakaza inzoga. Yafunzwe mu ntangiriro za Werurwe 2017, yabanje gufungirwa muri kasho ...

Read More »

Mu Rwanda Habonetse Umusore Uje Kuzimya Danny Nanone Wiyise Umwami w’ Injyana z’ Urukundo :REBA HANO

Umuhanzi Mbonyumukiza Damien  wamenyekanye mu indirimbo zitandukanye nka Fiona , Uzankumbura, kurubu akaba yikorera kugiti cye nyuma yo kuva mwitsinda rizwi kwizina rya speed boys kurubu yashyize hanze indirimbo yise Ella Kurubu ahamya iyi ndirimbo izakundwa na buri wese uzayumva . Uramutse wumvishe iyi ndirimbo wumva ko ari indirimbo ikoze muburyo buryoshye ndetse ko wumva ko abasore baririmbye muriyi ndirimbo ...

Read More »

Ingwe Yahuye n’ Uruva Gusenya Nyuma Yo Kurya Abantu 9 Igakubitwa Ibibando Ndetse n’ Inyundo :REBA HANO

Mu gihugu cy’ubuhinde mu gace ka Gurgaon  ahitwa Mandawar, ingwe yakubiswe kugeza aho yitabye Imana nyuma yuko yari imaze kurya abantu bagera ku icyenda(9) ikabasigira ibikomere biteye ubwoba. Abaturage bo muri aka gace ka Gurgaon babonye ingwe iryamye munsi y’intebe maze bayamaganira kure, nayo ihita igira uburakari bukomeye itangira kubahukamo, irabarya karahava. Mu masaha agera kuri atatu ikandagije ikirenge muri aka ...

Read More »

muri Koridoro i Remera umugabo yibwe ibihumbi 40 ubwo yararyamanye n’ indaya mucyumba :INKURU

Umugabo utuye mu Gatenga ho mu Karere ka Kicukiro, yibwe ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda n’uwamusanze mu cyumba yari aryamanyemo n’umukobwa bivugwa ko ari indaya. Uyu mugabo wahawe izina rya Mafene kubera impamvu z’umutekano we, yibwe ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Kamena 2017, ahitwa muri Koridoro i Remera, nyuma y’uko umuntu atazi amusanze ...

Read More »

Polisi y’u Rwanda yizihije isabukuru y’imyaka 17, inashyira abapolisi 364 mu cyiciro cy’Abofisiye :REBA AMAFOTO HANO

Polisi y’u Rwanda yizihije isabukuru y’imyaka 17 imaze ishinzwe aho yahuriranye n’umuhango wo gusoza amasomo ya gipolisi yinjiza abapolisi 363 mu cyiciro cy’abofisiye. Aba bapolisi batangiye aya masomo muri Kanama 2016, akaba yari amaze amezi 10 biga ajyanye n’igipolisi, ubuyobozi (leadership), akarasisi, imyitozo ngororamubiri n’andi anyuranye. Aya masomo yatangiranye abanyeshuri 370 barimo 20 bari baturutse mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa ...

Read More »

Imingano ndetse n’ Imiterere y’ Ikibuno Cya Demi Rose Mawby Yateye Bamwe Mubyamamare Kumusaba Urukundo :REBA HANO

Ifoto y’umukobwa wahoze ari umukunzi w’umuraperi Tyga ,witwa Demi Rose Mawby ikomeje guca ibintu kuri instagram aho benshi bemeza ko uyu mukobwa afite imiterere idasanzwe ndetse arusha Kylie Jenner uherutse gushwana na Tyga ikibuno cyiza. Ngiyo iyo ikomeje gutangaza benshi. Ni nyuma y’uko uyu mukobwa w’umunyamideli ashyize iyi foto kuri instagram yambaye umwenda ugaragaza imiterere ye ndetse n’umugongo , arangije ...

Read More »

Minisitiri w’Intebe yahagaritse Ntwari Nathan umuyobozi ushinjwa kunyereza amafaranga ayitirira abanyamakuru :INKURU IRAMBUYE

Ntwari Nathan wari umuyoobozi ushinzwe guteza imbere ubushakashatsi n’iterambere ry’ireme ry’ibitangazwa mu binyamakuru (Director of Media Content, Research and Development) mu nama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda (Media High Council), yahagaritswe na Minisitiri w’Intebe kubera ibyaha ashinjwa byo gukoresha umwanya afite mu buyobozi, mu nyungu ze bwite. Hari amakuru avuga ko hari amafaranga agenewe guteza imbere abanyamakuru, yanyereje akoresheje abanyamakuru ba ...

Read More »

Amafoto Agaragaza Umukinnyi wa Filime Fabiola Yambaye Bikini Akomeje Guca Ibintu Kuri Internet :REBA HANO

Mukasekuru Khadja Fabiola n’umwe mu bakinnyi bazwi cyane muri filime nyarwanda yamenyekanye cyane muri filime ‘Amarira y’urukundo’ yakinnyemo yitwa Fabila ndetse n’izindi. Uyu mugore uzwi nka Fabiola yavukiye mu ntara y’Uburasirazuba avuka mu mwaka wi 1988, ubu ni umubyeyi w’abana batatu. Aya mafoto yayafotowe ubwo mu cyumweru gishize aba bakinnyi bajyaga kwiyereka abakunzi babo bo mu karere ka Rubavu ndetse ...

Read More »

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful