Kamonyi:Imodoka yagonze moto abantu babiri bahasiga ubuzima [REBA INKURU]

Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yavaga i Muhanga yerekeza I Kigali kuwa 07 Kamena 2019, yaraye ikoze impanuka ubwo yaburaga feri imanuka yihuta cyane mu muhanda wa kaburimbo wo munsi y’ibiro by’Akarere ka Kamonyi igonga moto yariho abantu 2 bahasiga ubuzima abandi 3 barakomereka.

Ababonye impanuka y’iyi FUSO,bavuze ko yamaze kubura feri ita umurongo wayo igonga moto yizamukiraga, babiri bari bayiriho bataramyenyeka bahita bahasiga ubuzima.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabwiye yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko iyo mpanuka yabereye munsi y’ibiro by’Akarere ahasanzwe harashyizwe ibikuta bitangira imodoka zakoraga impanuka zikarenga umuhanda.

Yagize ati “Ntituramenya imyirondoro yabo, impanuka ni impanuka, ntabwo wavuga ko ibyo bikuta nta kamaro bimaze, ahubwo ni ugukomeza gushishikariza abakoresha umuhanda bitwararike.

Kuba hari ibikuta ntabwo bivuze ko abakoresha umuhanda birara nta n’ubwo bivuze ko ntacyo bimaze, ahubwo ni ugukomeza gushishikariza abakoresha umuhanda baba abanyamaguru cyangwa abakoresha ibinyabiziga gukomeza kwitwararika.”

Hashize iminsi ibiri humvikanye indi mpanuka ya moto i Gicumbi yivuganye umumotari n’umubikira yari ahetse, ubuyobozi bukaba busaba abakoresha umuhanda kutirara kugira ngo impanuka zirusheho kugabanuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published.