Cristiano Ronaldo yatangaje ikintu kimufasha gukomeza kwitwara neza kandi akuze

Umukinnyi Cristiano Ronaldo yanyomoje abantu bakunze kuvuga ko hari izindi mbaraga akoresha kugira ngo akomeze kwitwara neza aho yababwiye ko abifashwa n’imyitozo ndetse no guha agaciro umupira w’amaguru.

Ronaldo uri kwitegura umukino igihugu cye cya Portugal kizahuramo n’Ubuholandi mu mikino ya Euro Nations League,yatangarije UEFA.com ko imyitozo akora ndetse no guha agaciro akazi ke aribyo bitumye ageze ku myaka 34 ahagaze neza.

Yagize ati “Ndumva nkimeze neza nubwo mfite imyaka 34.Ikimfasha gukomeza kwitwara neza ni imyitozo n’amahame ngenderaho mu kazi.Ikintu cy’ingenzi n’umutwe w’umuntu,kumva ufite akanyabugabo ndetse wishimye ndetse no gukurikira inzira yanjye nk’umukinnyi.Ndumva ngifite byinshi byo gutanga.”

Ronaldo yavuze ko ahorana inyota yo kwitangira ikipe y’igihugu ndetse ngo igihe cyose yambaye umwenda wayo aba yumva agomba gutanga byinshi kurusha no mu ikipe ya Juventus akinira.

Ronaldo yavuze ko yizeye gutwara igikombe cya kabiri mu ikipe y’igihugu we na bagenzi be nubwo bazahura n’ikipe ikomeye y’Ubuholandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.