Zari yemeje ko gutera akabariro n’umukunzi we mushya biri gutuma abyibuha[REBA HANO]>>>>

Icyamamare mu myidagaduro Zari Hussein wiyita Bosslady wamenyekanye ubwo yari umugore wa Diamond Platnumz bakabyarana abana babiri,yatangaje ko ameze neza cyane mu ngeri zose ndetse no ku bijyanye no gutera akabariro.

Zari abinyujije kuri Snapchat yatangaje ko aryohewe no gutera akabariro n’umukunzi we mushya akunda kwita ‘King Bae’ ariko atarerekana isura.

Mu minsi ishize nibwo Zari yerekanye impano y’inzu nziza yahawe n’umukunzi we mushya, nubwo abafana ba Diamond bamwibasiye bavuga ko ari ikinyoma cya semuhanuka.

Zari yashyize kuri SnapChat ye ifoto yambaye nk’uvuye mu myitozo ngororamubiri ayiherekeza amagambo ashimangira ko yishimiye umubyibuho asigaye afite.

Yagize ati “Abana bafite ubuzima bwiza, Ibyokurya byiza,imibonano mpuzabitsina iryoshye, amafaranga kuri banki n’amahoro y’umutima. Ibi byose nibyo biri gutuma mbyibuha.”



Zari yemeje ko aryohewe no gutera akabariro n’umukunzi we mushya

Leave a Reply

Your email address will not be published.