Ingabo za RDC ziyemeje kugaba ibitero simusiga ku nyeshyamba z’Abarundi n’Abanyarwanda zanze kuva muri Kivu y’Amajyepfo: [REBA INKURU]>>>>
Ingabo za RDC ziyemeje kugaba ibitero...

Ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo,FARDC zarahiriye kugaba ibitero ku nyeshyamba z’Abarundi n’Abanyarwanda zanze kuva mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo mu ntara ya Kivu y’epfo,Capt Dieudonné Kasereka yemereye BBC ko mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hari ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro y’Abanyarwanda n’Abarundi ndetse bari kwitegura ibitero byo kuyihashya.

Yagize ati “Amazina y’iyo mitwe mpisemo kutayavuga ku mpamvu z’amayeri ya gisirikare, ariko hari imitwe nk’itatu cyangwa ine ituruka mu bihugu by’amahanga”.

Mu minsi ishize nibwo impuguke z’umuryango w’abibumbye (ONU) zasohoye raporo ivuga ko mu burasirazuba bwa Kongo hari imitwe myinshi yitwaje intwaro yo mu bihugu bituranye na Kongo.

Iyi raporo y’impuguke za ONU yavuze ko muri RDC hahuriye imitwe ya RED-Tabara na FNL y’Abarundi n’umutwe wa P5 w’Abanyarwanda, yose irwanya ubutegetsi bw’ibyo bihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.