Burundi: Imbonerakure zateye ingo z’abayoboke ba CNL zitwaje imipanga zikomeretsa benshi; [REBA HANO]>>>>

Abayoboke bo mu ishyaka rya CNL bo mu gace kitwa Mubimbi mu ntara ya Bujumbura batewe n’urubyiruko rw’imbonerakure zari zitwaje imipanga n’ibyuma mu ijoro ryo ku cyumweru,bakomeretsa benshi

Iki gitero cyahungabanyije abayoboke b’iri shyaka bamwe bata ingo zabo bajya kurara mu bihuru bihisha izi mbonerakure zari zariye karungu.

Ikinyamakuru SOS Media Burundi gikorera ku mbuga nkoranyambaga cyavuze ko bamwe mu bayoboke ba CNL barimo Aster Hakizimana n’umugore we Beatrice Kamariza, Jean Paul Ndayishimiye, Richard Ndereyimana, Nestor Bamporubusa na Christophe Hakizimana bakomerekejwe n’izi mbonerakure.

Nyuma yo gukomeretswa bahise bamburwa imyambaro na bimwe mu bikoresho by’ishyaka rya CNL barangije barabitwika.Abayobozi ba CNL muri aka gace bavuze ko abakoze uru rugomo babazi.

Uru rubyiruko rw’Imbonerakure rwavuze ko rutumva impamvu iri shyaka rya Agathon Rwasa rikomeje kwigwizaho abayoboke mu gihe gito rimaze rishinzwe.



Leave a Reply

Your email address will not be published.