Muri iyi minsi byamaze kuba akamenyero ndetse ni ibintu byoroshye ko umuntu uwo ari we wese yakwirakwiza amafoto cyangwa amashusho ya mugenzi we ku mbuga nkoranyambaga cyangwa nawe ubwe akayikwirakwiriza ubwe. Icyakora nyuma y’ikwirakwizwa ry’aya mafoto cyangwa amashusho benshi baha inkwenene ugaragara ku mafoto ariko nta nkurikizi bigira.

Kuba nta nkurikizi zikunda gukurikira umuntu wakwirakwije amafoto cyangwa amashusho y’umuntu wambaye ubusa cyangwa we ubwe ngo akurikiranwe igihe ari we wabyikoreye biri mu bikomeje gutuma iki kibazo kiyongera ku mbuga nkoranyambaga za benshi hano mu Rwanda. Aha turifashisha ingero zo hanze y’u Rwanda akenshi usanga iyo hagaragaye amafoto cyangwa amashusho y’umuntu yambaye ubusa inzego zishinzwe umutekano zimukurikirana agakurikiranwa n’inkiko.

Uku gukurikiranwa bituma hamenyekana uburyo aya mafoto yagiye hanze bityo buri wese wabigizemo uruhare akabiryozwa. Ibi bihabanye n’ibibera mu Rwanda cyane ko hari n’aho usanga hariho urwego rwihariye rushinzwe gukumira iki cyaha no gukurikirana abakigaragayeho bagashyikirizwa inkiko. Kugeza ubu mu Rwanda benshi mu bamwe mu banyarwanda n’abanyarwandakazi by’umwihariko bugarijwe bikomeye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga badasiba kenshi gukwirakwiza amafoto n’amashusho yabo bambaye ubusa kenshi buri buri ariko hagategerezwa igikorwa kenshi bikarangirira aho.

Mu Rwanda bimaze kuba akamenyero ko gukwirakwiza amafoto n’amashusho y’umuntu wambaye ubusa nta kibazo ndetse hamwe bifatwa nk’urwenya

Ni ibintu abanyarwanda muri rusange bakunze gufata nk’amakosa ya nyiri amafoto cyangwa amashusho yagiye hanze cyane ko n’ubusanzwe bidakwiye ko yaba yakwifata aya mafoto cyangwa amashusho nyamara bakirengagiza ko nubwo kuyifata atari byiza ariko kuyakwirakwiza nabyo atari byiza. Igihe haba hagiyeho uburyo bunoze mu bijyanye n’amategeko ndetse anahari akubahirizwa, abakunze kwifata amafoto bambaye ubusa bakayakwirakwiza kimwe n’ababona amafoto y’abandi mu buryo bumwe cyangwa ubundi bakayakwirakwiza, bahawe igihano byagabanya iyi ngeso imaze kuba akamenyero yo guharabika no gukomeza gutesha agaciro ikiremwamuntu.

Akenshi ibi birasaba ko habaho imikoranire y’inzego zinyuranye yaba izishyiraho amategeko mu Rwanda zikwiye kunoza no kunononsora amategeko agena uburyo iki cyaha cyahanwa, ndetse n’inzego za Leta zinyuranye mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kumva ko ibyo baba bakora kenshi ari icyaha. Urwego rw’ubugenzacyaha narwo rukwiye kugira umutwe wihariye ushinzwe gukumira no gushakisha abagize uruhare muri ibi byaha bagahanwa hakurikijwe amategeko ku buryo bibera benshi urugero. Uru rwego ruri henshi mu ho iki cyaha cyamaze gufata indi ntera no mu Rwanda rukwiye kubaho.

Mu bice bikurikira by’iyi nkuru, Inyarwanda.com turaza kwifashisha zimwe mu nzego zinyuranye zirebana n’iki kibazo kugira ngo tumenye icyo batekereza ku gushyiraho no kurushaho gusobanura neza icyaha kiri mu gukwirakwiza amafoto cyangwa amashusho y’umuntu wambaye ubusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published.