Igitaramo ngaruka kwezi cya “Jazzy Jancton” amarira menshi kuri Zahara, Amaron yishimiwe bikomeye: [REBA INKURU]>>>>

Igitaramo cya “Jazzy Janction” cyaraye kibaye kuri mugoroba I byamamare byatumiwe muri iki gitaramo Amaron niwe wabimburiye abandi mukuririmba abanza ku kabyiniro, Uyu muhanzi yishimiwe bikomeye dore ko n’indirimbo ze zikunzwe na benshi muri iyi minsi

Iki gitaramo cyaranzwe n’udushya twishi Zahara umugore w’umuhanga urangwa n’amarangamutima menshi n’ijwi risendereye ajyanisha no kwicurangira gitari. Yaririmbye mu gitaramo cyiswe ‘Kigali Jazz Junction’ yaherewemo igikombe ashimirwa kuba umuhanzi witanze mu rugendo rw’imyaka ine ibi bitaramo bimaze bitegurirwa mu Rwanda.

Uyu mugore wo muri Afurika y’Epfo yanyuze benshi mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2019 mu gitaramo yakoreye Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni igitaramo yahuriyemo n’umunyarwanda Amalon ndetse n’umunya-Kenya Nyashinski.

Cyateguwe mu murongo wo kwizihiza urugendo rw’imyaka ine ibi bitaramo bya Kigali Jazz Junction bimaze bitegurirwa ku butaka bw’u Rwanda ku isongo umuterankunga ari ikinyobwa cya Mutzig [Mutzig Class].

 Zahara yasigiye ibyishimo abitabiriye Kigali Jazz Junction:  

Bulelwa Mkutukana ni umuhanzi ufite inkomoko muri Afurika y’Epfo akaba n’umwanditsi w’indirimbo yamenyekanye ku izina rya Zahara mu muziki. Yatangiriye umuziki muri korali y’abana y’ishuri yigagaho ubwo yari afite imyaka itandatu y’amavuko

Muri iki gitaramo yahamagawe ku rubyiniro saa tanu n’iminota 20′.  Yaserutse yambaye ikanzu ndende igizwe n’amabara menshi irimo ibara ry’umutuku n’umweru… 

Mu nda yacyenyeresheje umukandara munini ufite umubyimba w’ibara ry’umukara. Yari yambaye kandi ibikomo byinshi ku kuboko rw’ibumoso imisatsi yarekuye ishoka mu mugongo atibagiwe n’ibirungo byongera ubwiza.

Yahereye ku ndirimbo ‘impilo’, ‘Imali’ na Destin’ asoje kuziririmba avuga ko ‘Nishimiye ko mwongeye kuntumira. Mu gitaramo cya mbere naranyuzwe nizeye ko n’ubu nzakwishimana nawe’.  

Yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze yahereyeho agitangira umuziki ageze hagati avuga ko azirikana neza ko abafana be hari indirimbo baziranyeho kandi agomba kuzibaririmbira.

RG-Consul yashimye Zahara uburyo yitanze mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction

Igitaramo yakoze yakigabanyije ibice bibiri: Yaririmbye bwa mbere agaragaza ingufu nyinshi ku rubyiniro, akabyina, agaca bugufi, akazenguruka ku rubyiniro ndetse akanoza imirimbire ye. Mu gice cya kabiri yifashishije gitari aririmba anakebanura imijya yayo.      

Yabashakaga guhuza intoki kuri gitari ari nako aririmba mu ijwi ryiza ryanyuze benshi. Yaririmbye indirimbo zose ashyigikirwa n’abanyuzwe n’ibihangano bye. Yasabaga benshi kumufasha kubyina no kuririmba ibihangano bakunze.   

Saa tanu n’iminota 30’ yabwiwe n’umwe mu bacuranzi ko amasaha yo kuva ku rubyiniro ageze. Yavuze ko yari yateguye indirimbo nyinshi zo kuririmba ariko ko nta kundi byagenda agomba kubahiriza igihe yahawe. Ati “Igihe n’umwanzi w’ibyiza’. 

Yanzitse aririmba indirimbo ze zamumenyekanishije birushijeho nka ‘Loliwe’, ‘Phendula’, ‘Ndiza’, ‘Thembalan’ …n’izindi akomerwa amashyi na benshi bamufashishije kuzibyinira binogera benshi bataha bamwirahira. Yaririmbaga avuga ko akunda Kigali n’abanyarwanda.

Yaririmbye yumvikanisha neza ijwi rigoroye

Uyu mugore yaririmbye yita cyane ku kumvikanisha ijwi rye ry’ubuhanga. Yakoresheje imbaraga nyinshi ku buryo ibyuya byashokaga akifashisha agatamburo akihanagura. Umuziki wacurangwaga wirangira ku ngoma z’amatwi ugacengera neza mu misokoro.

 Yaherewe igikombe i Kigali:  

Asoje kuririmba yashimye uko yakiriwe. Umushyushyarugamba muri iki gitaramo yari Arthur Nkusi, yasabye abitabiriye igitaramo gushimira Zahara kuko yabashimishije abasaba kumukomera amashyi y’urufaya n’akaruru k’ibyishimo, barabikora.

Zahara atarava ku rubyiniro yagasanganijwe igikombe cyatanzwe na RG-Consult itegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction ashimirwa kuba ari umuhanzi mwiza bakoranye mu gihe cyose ibi bitaramo bimaze bitegurwa. 

Umuyobozi wa RG Consult, Remmy Lubega yavuze ko Zahara uretse kuba ari umuhanzi yababareye inshuti n’umuvandimwe kandi ko ari umuhanzi utarabagoye mu gihe cyose bifuje kumutumira i Kigali ari nayo mpamvu bamuteguriye ishimwe babikuye ku mutima.Ngo Zahara yasubitse ibindi bitaramo bitatu kubera Kigali Jazz Junction.

Remmy yavuze ko Kigali Jazz Junction yizihiza imyaka ine ibayeho kubera urukundo beretswe n’abafana ndetse n’abaterankunga bakomeje kubaba hafi. Yavuze bazakomeza gukora ibyiza ku neza y’abanyuzwe n’umuziki wa Jazz. 

Imbere y’imbaga yari yitabiriye igitaramo, Zahara yabuze uko yifata amarira ashoka mu maso, aca bugufi aha icyubahiro Imana.  Yari imbere y’ibyuma bifata amajwi, amafoto n’amashusho amarangamutima yamurenze ubona ko i Kigali imusigaye ku mutima.

 

AMARON

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.