Nguwo Komanda uri kuvugisha benshi mbuga nkoranyambaga kubera ubugufi bwe ngo arifuza umukunzi w’umunyarwanda: [REBA AMAFOTO]>>>>

Umunyarwenya uzwi nka Komanda w’I Burundi yavuze ko yifuza umukunzi w’umunyarwanda ngo kuko yasanze ari beza cyane kandi bakundana bizira uburyarya.

Umunyarwenya Mizero Gustave uzwi nka Komanda Comedy I Burundi ni umusore utuye mu gihugu cy’uburundi aho magingo aya afite imyaka 28 y’amavuko aho benshi bamuzi ku mbuga nkoranyambaga aho aba aririmba zimwe mu ndirimbo z’abahanzi ndetse n’utundi tuntu dusekeje.

Mu kiganiro yagiranye n’ITANGAZA MAKURU kuri ubu ubarizwa mu gihugu cy’uburundi yatubwiye byinshi bimwerekeyeho.

Komanda ngo mu buzima busanzwe ntakazi agira ka buri munsi ngo muri macye ni umushomeri . by’umwihariko akunda abahanzikazi b’I Burundi ngo niyo mpamvu akunda kuba iruhande rwabo cyane.

 

Ngo mu bindi bintu akunda cyane harimo ni ukurya hakiyongeraho no kuba akunda abakobwa beza. Abajijwe niba yubatse cyangwa afite umugore yavuze ko akiri ingaragu gusa ngo magingo aya arimo gushaka umukunzi w’umunyarwadakazi kuko nibo yabonye bafite urukundo ruzira uburyarya.

Yagize ati “Oya ntawe nta mukunzi mfite , Ahubwo Ndimo Ndamushakira mu Rwanda kandi ngomba kumubona kuko aribo nasanze bafite Urukundo

” Yongeyeho ko zimwe mu ndirimbo z’abanyarwandakazi yazikunze kubera ko ziba zirimo amagambo aryoheye amatwi ya buri umwe uzumva .

Yabajijwe impamvu akunda imbuga nkoranyambaga maze asubiza ko impamvu aruko yazungukiyeho byinshi byiza birimo n’amafaranga kubera gusakazaho bimwe mu bintu biruhura benshi mu mutwe birimo nk’amashusho asekeje gusa ngo we mu busanzwe akunda gukoresha cyane imbuga mpuzabantu zirimo Facebook na Whats Apps.

Ngo ashimishwa nuko abantu bishimira ibikorwa bye ashyira ku mbuga nkoranyambaga cyane nka Whats Apps ngo mu minsi micye aratangira no gukoresha imbuga zirimo Instagram na SnapChat kuko yasanze naho hari abakunda ibikorwa bye ,ibi byose azabikora afatanyije n’itsinda rye ryitwa Komanda Comedy.

Komanda yakomoje ku bintu azagenderaho ahitamo umukunzi birimo nko kuba asa neza ,ateye neza ndetse ari umukobwa uberwa cyane ikirenze kuri byo ngo ntago ashaka umukobwa ureshya nawe ngo ahubwo ashaka umukobwa muremure

Yagize ati “ Njyewe nkunda umukobwa usa neza ,uteye neza ,wambara neza ,gusa ndashaka utareshya nanjye [..] nshaka umukobwa muremure.

Mu byo kunywa Komanda akunda kunywa cyane yavuze ko akunda ikinyobwa kitwa Loyale kuko ngo kiramuryohera cyane yasoje avuga ko haramutse hari umukobwa wifuza kumubera umukunzi ko yazasiga nimero ye ya telephone ahagenewe ibitekerezo ku nkuru ngo azahita amwihamagarira.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.