Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Rwamagana: Abandi bantu 70 batawe muri yombi bareba imikino ya Champions League: [REBA INKURU]>>>>

Inzego z’umutekano mu Karere ka Rwamagana zaraye zitaye muri yombi abantu 70 barebaga imikino y’amarushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwabo i Burayi, ‘UEFA Champions League’, mu gihe cy’icyunamo.

Bamwe basanzwe mu cyumba cyerekanirwamo imikino abandi bane basangwa bari gukina imikino y’amahirwe imenyerewe nka ‘Betting’, mu Murenge wa Kigabiro mu gace kazwi cyane ka Buswayirini.

Mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibikorwa byo kwidagadura no kwishimisha mu ruhame ntibyemewe. Aba bafashwe babirenzeho bajya kureba imikino.

Imikino yabaye mu ijoro ryakeye yahuzaga Manchester United na FC Barcelona ndetse na Ajax na Juventus.

Abafashwe bakaba bahise bajyanwa mu kigo ngororamuco ‘Transit Center’ gisanzwe cyakira abantu kugira ngo bagororwe.

Amakuru agera mu bitangaza makuru ni uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu nama yahuje ubuyobozi bw’inzego z’umutekano n’ubw’Akarere ngo bwanzuye ko babanengera mu ruhame ubundi bakabarekura.

Posted by: Joyce Umutesi Jojo

About Chaba Ally Promo

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful