Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Kigali: Umugabo yateye icyuma umugore we arapfa arangije yishyikiriza Polisi: [REBA INKURU]>>>>

Umugabo witwa Harerimana Thierry usanzwe ari umumotari yishyikirije Ubugenzacyaha i Kinyinya nyuma yo gutera icyuma umugore we babanaga mu buryo bwemewe n’amategeko I Kagugu.

Uyu Harerimana w’imyaka 30 yateye icyuma mu nda umugore we,ku wa mbere tariki ya 1 Mata 2019 ahita ahunga gusa yumvise ko Polisi iri kumuhiga ahitamo kuyishyikiriza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Umuhoza Rwabukumba, yahamije ko uyu mugabo ari we wishyikirije Polisi nyuma yo kwica umugore we w’imyaka 31 babanaga mu buryo bwemewe n’amategeko.

Yagize ati “Yamaze kumwica ahita aburirwa irengero. Burya amaraso ni mabi nijoro nibwo we yizanye yishyikiriza Polisi.”

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo ari we wishyikirije Polisi.

Yagize ati “Ejo mugitondo nibwo twamenye ko uriya mudamu yapfuye, bakurikiranye umugabo arabura, ariko kubera ko bari batangatanze ahantu hose uyu munsi mu gitondo yizanye. Ubu ari mu maboko y’Ubugenzacyaha i Kinyinya.”

Benshi mu baturanyi b’uyu mumotari bavuze ko nubwo yishe umugore we nta kibazo kizwi bari bafitanye ndetse ngo babanaga neza.

About Chaba Ally Promo

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful