Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Abakuru b’ibihugu na Guverinoma bakomeje kugera i Kigali mu muhango wo Kwibuka 25: [REBA AMAFOTO]>>>>

Abanyacyubahiro batandukanye bakomeje kugera I Kigali kwifatanya n’Abanyarwanda n’Isi muri rusange mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhango wo gutangiza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2019.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Amb Nduhungirehe Olivier aherutse kubwira IGIHE ko uyu mwaka biteguye abakuru b’ibihugu na Guverinoma basaga icyenda bazitabira uyu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu banyacyubahiro bamaze kugera mu Rwanda harimo Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou-Nguesso, Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel, Guverineri Mukuru wa Canada Julie Payette.

Perezida Kagame asuhuzanya na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Ahmed Abiy

Perezida Kagame kandi yanagiranye ibiganiro na Dr Ahmed Abiy

Perezida Kagame yaherekejwe n’abayobozi batandukanye mu kwakira abanyacyubahiro baje kwifatanya n’u Rwanda mu #Kwibuka 25

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy yazanye n’umugore we

Ubwo Perezida Kagame yakiraga mugenzi we wa Niger, Mahamadou Issoufou

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Congo Brazzaville, Denis Sassou-Nguesso

Ubwo Perezida Kagame yakiraga Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel

Posted by: Chaba Ally Promo

About Chaba Ally Promo

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful