Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umukobwa wiga muri Kaminuza yahemukiwe bikomeye n’indwara y’ibitotsi yamurembeje [REBA AMAFOTO]>>>>

Umukobwa wiga muri Kaminuza yahemukiwe...

Umwongerezakazi witwa Rhoda Rodriguez-Diaz w’imyaka 21, ukomoka mu mujyi wa Leicester arwaye indwara y’ibitotsi bimufata ari ahantu hose ndetse ngo ku munsi ashobora gusinzira amasaha 22.

Mu minsi ishize uyu mukobwa wiga muri kaminuza yahuye n’uruva gusenya ubu burwayi bwe bumufata ari mu kizamini arasinzira karahava,akanguka cyarangiye kare,abanyeshuli nabo batashye bimuviramo kwirukanwa ku ishuli.

Uyu Rhoda Rodriguez-Diaz ufite uburwayi budakunze kubaho bwo gusinzira igihe kirekire,ngo hari igihe asinzira icyumweru kirenga atarakanguka bikamuviramo gucikwa amasomo ndetse na bimwe mu bizamini.

Rhoda Rodriguez-Diaz iyo asinziriye abyuka gusa ari uko ashatse kurya,kujya mu bwiherero no kunywa amazi ariko ngo iyo ibyo atabikeneye arasinzira ntakanguke.
Mu minsi ishize Rhoda aherutse gusinzira ibyumweru 3,asiba ibizamini byo gusoza umwaka wa kabiri wa kaminuza yigagamo birangira yirukanwe ku ishuli.

Rhoda uhorana intimba kubera iyi ndwara arwaye yananiwe kuvurwa n’abaganga,yavuze ko ababazwa n’uko abantu bamwita umunebwe kandi ntacyo yakora ngo akire ubu burwayi.

Yagize ati “Birambabaza cyane iyo abantu banyita umunebwe.Ntabwo nashobora guhangana n’ingaruka nterwa n’ibitotsi.Gusinzira ni kimwe mu bigize ubuzima bwanjye ntabwo ari njye ubwanjye.Birambabaza ariko ntacyo nabikoraho.”

Rhoda akiri umwana,abaganga bamusanganye uburwayi bukomeye bwa hyper insomnia bwatumaga ahorana umunaniro ndetse agahora asinziriye kugeza mu mwaka ushize aho basanzeubu burwayi bwaramurenze.

Ubwo Rhoda yari afite imyaka ine n’itanu yamaraga ibyumweru 3 adakangutse,bigatuma benshi batekereza ko yapfuye.

Indwara ya Kleine-Levin syndrome (KLS) idakunze kubaho,ikunze gufata urubyiruko ndetse abayirwaye nibura bamara amasaha 20 ku munsi basinziriye.

Iyi ndwara ikunze gufata urubyiruko ndetse 70 by’abayirwara ni abasore.ibiranga ubu burwayi ni uguhorana umunaniro no kugira ubushake budasanzwe bwo kuryama.

Ubu burwayi ntibuhoraho buri munsi, ariko buza mu byiciro aho iyo bufashe umuntu ashobora kumara ibyumweru byinshi asinziriye ngo ndetse hari n’abageza ku kwezi batabyutse.

About Chaba Ally Promo

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful