Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Harmonize yatunguranye ahishura uburyo ShaddyBoo ariwe mukobwa azi akomoza n’ibyo akundira u Rwanda birimo abakobwa beza

Harmonize yatunguranye ahishura uburyo...

Umuhanzi Harmonize yatangaje ko akunda u Rwanda n’abanyarwanda ngo kuko iki gihugu agifata nko mu rugo nyuma ya Tanzania akomokamo.

Ubwo yari mu kiganiro ku 102.3 Kiss FM yatangaje bimwe mu bituma akunda u Rwanda, ngo ku isonga haza abakobwa beza ndetse n’isuku ibarizwa mu mujyi wa Kigali.

Umunyamakuru Uncle Austin wari wamwakiriye muri Studio yamubajije uko yatekerezaga u Rwanda mbere y’uko ahagera maze, Harmonize asubiza muri aya magambo: “Urabizi, ko buri twese tuzi ko u Rwanda ari igihugu cyiza, gifite abakobwa beza….(ahita aseka).

Yavuze ko mu bakobwa azi mu Rwanda harimo na Shaddy Boo (wamamaye kubera amafoto n’amashusho anyuza ku rubuga rwe rwa instagram).

Ntabwo bitangaje cyane kuba uyu muhanzi Harmonize azi Shaddy Boo cyane ko mugenzi Diamond baririmbana mu itsinda rya Wasafi ari incuti y’uyu mugore kuko hari amafoto yakunze gusakara bari kumwe.

Uyu Shaddy Boo kandi akunze kugaragara ari kumwe n’ibyamamare byaje mu Rwanda, ndetse mu bihe bishize yagaragaye yifotozanije na Davido ubwo aheruka mu Rwanda.

Uyu mugore w’abana babiri yigeze kwihandagaza avuga ko ibi byamamare byose biza mu Rwanda bimuzi ngo we atabizi, ibintu byafashwe na bamwe ko ari kwiyemera kuko indirimbo z’aba bahanzi inyinshi nizo akunze kwifotoza abyina.

About Chaba Ally Promo

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful