Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

BEBE COOL YAVUZE ICYO ABAHANZI N’ABAYOBOZI BAKORA KUGIRANGO BAHASHYE INDWARA Y’IGITUNTU [INKURU IRAMBUYE]

Umuhanzi Bebe Cool yabwiye abahanzi ko bakwiriye gushyira hamwe bagakora ubuvugizi ku ndwara y’Igituntu mu rwego rwo kugirango bahashye iyi ndwara muri Afurika ndetse no ku isi hose.

Kuva taliki ya 3 Werurwe  2019 ,nibwo mu Rwanda hatangijwe inama nyafurika yiga ku ndarwa y’igituntu mu rwego rwo kugirango barwanye ikwirakwizwa ryacyo ndetse no gukangurira abantu uburyo bwiza bwo kukirinda mu rwego rwoge rwo kugabanya umubare w’abantu barenga miliyoni bahitanwa nayo.

Mu inama yabereye muri Kigali Convention Center aho yahuje abantu b’ingeri zitandukanye bavuye muri Afurika ,Bebe Cool ni umwe mu bitabiriye uyu muhango wo kugira ikiganiro mpaka kuri iyi ndwara imaze gutwara ubuzima bwa benshi.

Mu kiganiro Mpaka cyabaye kuri uyu wa Kabiri baganiriye ku mpamvu zitandukanye zituma indwara y’igituntu ikomeza gukwirakwizwa ndetse n’uburyo bwo guhashya ubwandu aho yari kumwe na Madamu Mme Lucica Ditiu uhagarariye umuryango Halte urwanya Igituntu  na Mme Mirick Wijnroks  uhagarariye Ikigega cy’isi,Rogero Cumbane   wakize indwara y’igituntu .

Mu ijambo rya Bebe Cool yavuze ko abahanzi nabo bakwiriye gutanga umusanzu wabo kuko ukenewe aho yatanze urugero bw’ uburyo ubuyobozi bwabikora.

Yagize ati” Nashyizeho gahunda  yo guteza imbere ubuzima , Gupima no gusuzuma  indwara y’igituntu mu bantu bose bitabira ibirori byo kwamamaza mu gihe bamamaza  umukuru w’igihugu ndetse naya badepite  kuko bishobora gufasha guhagarika  ubwiyongere bw’igituntu .”

Yakomeje yongeraho ko ubuyobozi bukwiriye gushyira abashinzwe guhagararira iki gikorwa bakaba ab’ambasaderi bari muri buri gihugu ku isi.

Ati”  Abayobozi bakwiye gushyiraho abambasaderi muri buri gihugu nkuko bashyiraho abambasaderi bahagarariye ibindi bihugu muri buri gihugu [..] abahanzi dukwiye kwishyira hamwe ku buryo niba umuntu ateguye igitaramo ashobora kugiramo umwanya wo gupima ku bushake ababyifuza ibi byagabanya ubwandu bwacyo.”

Yasoje asaba ko Indwara y’igituntu  byakabaye ngombwa ko bashyiramo ibyamamare bikomeye  muri Afurika  n’abandi bafite aho bahuriye n’imyidagaduro ku kuvuga ibibi byacyo , Nkuko babikora ku cyorezo cya VIH-SIDA  , icyo kikaba ri igitekerezo cyakorwa  mu gihe  ubwandi bw’indwara y’igituntu  busigaje  burenze ubw’icyorezo cya Sida mu kwibasira  abatuye muri Afurika .

About Chaba Ally Promo

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful