Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Abagabo 2 bakererewe kwinjira mu ndege ya Ethiopian Airlines ikabasiga bari mu byishimo birenze [REBA HANO]>>>>

Abagabo 2 bakererewe kwinjira mu ndege...

Abagabo 2 barimo ukomoka mu Bugereki bari mu byishimo bikomeye kubera ko basizwe ku munota wa nyuma n’indege ya kompanyi Ethiopian Airlines yo muri Ethiopia yakoze impanuka ku munsi w’ejo Taliki ya 10 Werurwe 2019.

Umugiriki Antonis Mavropoulos yagiye ku mbuga nkoranyambaga ashima Imana kubera ko yageze ku muryango wo kwinjira muri indege yakerereweho iminota ibiri yangirwa kwinjira.

Mu butumwa Mavropanos yatangaje ku rubuga rwe rwa Facebook akabuha umutwe ugira uti, “Umunsi w’amahirwe yanjye”, yavuze ko iyo ndege yakoze impanuka imaze kumusiga yashyizwe mu ndege ikurikiyeho yerekeza i Nairobi hashize akanya gato ahita yakira ubutumwa bumubwira ko ya ndege yifuzaga kugendamo ikoze impanuka.

Antonis Mavropoulos yagize ati: “Nari narakaye cyane kubera ko nta muntu n’umwe wamfashije kwinjira mu muryango ku gihe.Wari umunsi w’amahirwe kuri njye.

Umupolisi yansabye kutigaragambya ahubwo ngasenga Imana. Ndishimira ko ndiho kandi nkaba mfite inshuti nyinshi cyane zatumye numva urukundo rwazo”.

Undi mugabo witwa Ahmed Khalid uba i Dubai, yavuze ko nawe iyi ndege yamusize kubera ko mu rugendo rwa mbere hari habayeho gucyerererwa. Nuko aza gushyirwa mu ndege ya nyuma yahoo ijya i Nairobi.

Yagize ati“Buri muntu wese yari kubaza abatwaye indege ibiri kuba, ariko nta n’umwe wagiraga icyo avuga.Bakomeje kubaza kugeza ubwo umugenzi umwe yabonaga kuri telefone ye igendanwa ko indege ya mbere yari imaze akanya ihagurutse, nk’iminota itandatu ihagurutse, yari imaze gukora impanuka”.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737 Max 8 yavaga mu murwa mukuru Addis-Abeba wa Ethiopia yerekeza i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, yakoze impanuka imaze iminota itandatu ihagurutse. Abantu 157 bose bari bayirimo barapfuye.


Itike y’indege ya Mavropanos wasizwe na Ethiopian Airlines

About Chaba Ally Promo

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful