Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Urban Boys, Charly&Nina na Dj Pius nabo bikuye muri Salax Awards

Abahanzi bo mu itinda Urban Boys, Charly na Nina kimwe na Dj Pius uyu munsi biyongereye mu bahanzi batazitabira irushanwa rya Salax Awards 2019 ngo kuko batigeze bishimira imitegurire yaryo.

Charly na Nina na Dj Pius ngo ntibishimiye uko Salax yateguwe

Iri rushanwa ritegurwa na Ikirezi Group ariko ryigeze guhagarara Abanyarwanda bararyibagirwa.

Uyu mwaka abitwa AHUPA bakodesheje iri zina rya Salax bavuga ko bagiye kugarura iri rushanwa bakajya bahemba abahanzi bagendeye kuri buri kiciro.

Iri rushanwa ritaragera kure bamwe mu bahanzi batangiye gusezera bavuga ko batishimiye uko ryateguwe.

Abahanzi bakorera muri Kina Music ari bo Butera Knowless, Dream Boys, Tom Close na Igor Mabano nibo babanje gutangaza ko batazitabira iri rushanwa.

Nyuma yaho Umuraperikazi Oda Paccy nawe yaje kwikuramo avuga ko iri rushanwa ryagonganye n’izindi gahunda yari afite bituma asezera.

Uyu munsi abandi bahanzi batatu basezeye ngo kuko batishimiye uko iri rushanwa riteguye.

Abahanzi basezeye uyu munsi ni itsinda rya Charly na Nina, Dj Pius na Urban Boys.

Rwema Dennis uhagarariye inyungu za Charly na Nina na Dj Puis yabwiye Umuseke ko basezeye bitewe n’imitegurire itari myiza ya Salax.

Ati “ Ntabwo twanyuzwe nibyo bakoze byo guhitamo abahanzi mu cyiciro cy’ amatsinda yitwaye neza mu Rwanda. Uretse nicyo hari ibyo twagiye tubasaba ntibabishyira mu bikorwa.”

Kuri Urban Boys nabo ngo ntibishimiye imitegurire y’iri rushanwa ari cyo cyatumye nabo basezera.

Humble Jizzo ati “ Ni ukuri natwe twikuye mu irushanwa. Impamvu zo kuvamo harimo izacu bwite, hakazamo no kuba tutarishimiye imitegurire n’ibigenga irushanwa kimwe n’ ibindi tutemera byatumye dufata ikemezo cyo kutitabira uyu mwaka.”

Urban Boys nayo ngo ntiyishimiye iri rushanwa

Posted by Chaba Ally Promo

About Chaba Ally Promo

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful