Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umwarimu yatawe muri yombi akekwaho gutera inda umunyeshuli w’imyaka 17: [INKURU HANO]>>>>

Umwarimu yatawe muri yombi akekwaho...

Umwarimu w’imyaka 30 wigisha ku kigo cya GS Kibondo mu karere ka Gatsibo,mu murenge wa Kabarore mu kagari ka Simbwa, yatawe muri yombi na Police y’ u Rwanda akekwaho gutera inda umwana w’umukobwa w’ imyaka 17.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Ukwezi.com abitangaza,uyu mwarimu yafashwe tariki 2 Gashyantare 2019 ubwo bamusanganaga uyu mwana w’umukobwa mu nzu acumbitsemo mu mudugudu wa Kibondo.

Uyu mukobwa w’umunyeshuli utatangajwe amazina ye ku mpamvu z’ umutekano we yavuye ku ishuli yigaho i Nyamata mu karere ka Bugesera aza ku guhura n’uyu mwarimu.

Uyu mwarimu yahise ashyikirizwa Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera mu murenge wa Kabarore naho uyu mwana we bakaba bamujyanye ku bitaro bya Kiziguro ngo asuzumwe dore ko bivugwako yaba atwite inda y’amezi 6.

Posted by: Chaba Ally Promo @RwandaPaparazzi.rw

About Chaba Ally Promo

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful