Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umunyamidelikazi w’umunyarwanda Mimi Mirage uherutse guha imodoka Mwiseneza Josiane yavuze uburyo asa na Tanasha[AMAFOTO]>>>>

Umunyamidelikazi w’umunyarwanda Mimi...

Umunyamidelikazi Mimi Mirage ni umwe mu bantu bari kuvugwa neza n’Abanyarwanda benshi nyuma yo kugurira imodoka Mwiseneza Josiane wamamaye mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2019 bikamuhesha ikamba rya Miss Popularity.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Mimi Mirage yatangaje ko abantu bari kumwoherereza ifoto ye bavuga ko asa na Tanasha umukunzi mushya wa Diamond Platnumz,yagize ati “Abantu bari kunyoherereza iyi foto bambwira ngo nsa na madamu wa Diamond Plutnamz, Tanasha Donna”.

Mu batanze ibitekerezo ku ifoto Mimi Mirage yashyize kuri Instagram avuga ko asa na Tanasha,hari abagiye babyemeza ndetse abandi bahamya ko anamurusha ubwiza.

Hari uwagize ati “Ariko wowe uteye neza kumurusha. Umunyarwandakazi Mimi Mirage ndagukunda cyane”,Undi nawe yungamo agir’ati “Mufite ibyo muhuriyeho niko mbibonye”.

Mu bitekerezo byakomeje gushyirwaho hari n’undi wagize ati“Murasa ariko umurusha ubwiza”, uyu nawe ati “Ababivuga baratebya oya rwose”, Susan ati “Yego, nibyo ariko wowe uri nomero ya mbere akaba nomerero ya kabiri”

Tanasha Donna yakundanye na Diamond bahuriye mu kabyiniro nyuma y’ uko Diamond atandukanye Zari.

AMAFOTO YA TANASHA UVUGWA KO ASA NA MIMI MIRAGE



Posted by: Chaba Ally Promo @ RwandaPaparazzi.rw

About Chaba Ally Promo

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful