
Umugabo wafashwe acyekwaho kwiba inkweto ku musigiti i Mombasa muri Kenya, yahanishijwe igihano cyo guhekenya urusenda rubisi.
Uyu mugabo utatangajwe amazina ngo yibye inkweto ku musigiti wa Sakina, uherereye i Majengo, mu mujyi wa Mombasa. Yasubiye inyuma ngo azigurisha amashilingi 500 ya Kenya n’uwitwa Felix.
Nyuma yo gufatwa uyu mugabo yahekenyeshejwe urusenda rubisi mu ruhame nk’uko ikinyamakuru Nairobinews kibitangaza. Gusa benshi bishimiye iki gihano yahawe gikarishye, aho kumukubita.
Uwitwa Banarfa ati « Iki ni igihano cyiza, yibye umuguro w’inkweto, nta wigeze yifuza kumukubira kuko byari kumutera ibikomere muri icyo gihe byari kuba biba ».
Ibra Kray we ati “Uyu mujura arakomeye. Ni gute yarya biriya byose kandi agakomeza kuvuga ariya amagambo akakaye”.