Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Mwiseneza Josiane yashyikirijwe amafaranga yo kugura imodoka yemerewe n’umunyamideli: [INKURU]>>>>

Mwiseneza Josiane yashyikirijwe amafaranga

Mwiseneza Josiane wamamaye cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 yashyikirijwe amafaranga yo kugura imodoka n’umunyamideli Mimi Mirage utuye hanze y’u Rwanda.

Nyuma yo kwishimira ubutwari bwa Mwiseneza waturutse I Karongi akitabira irushanwa rya Miss Rwanda ryari ryarihariwe n’abakobwa bakomoka mu mujyi wa Kigali gusa,Mimi Mirage yemereye Mwiseneza imodoka biramugora kuyimugezaho ariko kuri ubu yamaze kumwoherereza amafaranga yo kuyigura.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Gashyantare 2019, nibwo Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019 yashyikirijwe amafaranga atatangajwe umubare yo kugura imodoka igomba kugurwa vuba.

Muhayimana Samuel, musaza wa Miss Mwiseneza, yabwiye Ikinyamakuru Isimbi.rw dukesha iyi nkuru ko mushiki we yifuza kugura imodoka ya Toyota, ngo byaba byiza ibaye ifite irangi ry’umukara.

Sheki Miss Mwiseneza yashyikirijwe yayakiriye mu gikorwa cyabereye mu mu iduka ry’imyenda n’inkweto rizwi nka MIMI’z mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya MIC (Muhima Investimeny Corporation) rya Mimi Mirage wayimwemereye.

Posted by: Chaba Ally Promo @RwandaPaparazzi.rw

About Chaba Ally Promo

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful