Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Imanishimwe Emmanuel werekeje muri Serbia yasezeye ku mugore we amarira azenga mu maso (Amafoto)

Myugariro w’ibumoso wakiniraga ikipe ya APR FC, Imanishimwe Emmanuel, yerekeje mu gihugu cya Serbia ku mugabane w’i Burayi aho agiye gukina mu myaka itatu iri imbere.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 3 Gashyantare 2019 nibwo bamwe mu bagize umuryango n’inshuti za Emmanuel Imanishimwe bahuriye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe.

Baherekeje Imanishimwe bita Mangwende wamaze gutandukana na APR FC, aho umufasha we Uwase Claudia yafashwe n’ikiniga, amarira azenga mu maso ariko nta yandi mahitamo yari afite. Ntabwo arabona ibyangombwa byari gutuma ajyana n’umugabo we, biteganyijwe ko nibiboneka azamusangayo.

Yafashe indege imwerekeza i Belgrade muri Serbia anyuze muri Turikiya, aho agiye muri FK Napredak Kruševac iri ku mwanya wa gatanu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri icyo gihugu.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere akigerayo ahita asinya amasezerano y’imyaka itatu, agahita anatangira gukoreshwa muri shampiyona igizwe n’amakipe 16, igeze ku munsi wa 21.

Isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ku rwego mpuzamahanga, muri Serbia rizafungwa kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Gashyantare 2019.

FK Napredak Kruševac igiye gusinyisha Emmanuel Imanishimwe ni ikipe ikuze kuko yashinzwe mu 1949. Yakirira imikino yayo kuri Mladost Stadium yakira abantu ibihumbi 10 iri mu gace ka Lučani mu murwa mukuru Belgrade.

Imanishimwe yagiye mu ikipe ikoresha umubare munini w’abenegihugu kuko isanganywe abanyamahanga batatu gusa barimo babiri bakomoka muri Afurika, Umunya-Mali Ibrahima Mame N’Diaye na Regis Samuel Baha ukomoka muri Cameroun.

Basomanye biratinda mbere yo gutandukana by’igihe gito

Bafashe iminota itanu bahoberanye

Amarira yazenze mu maso ya Uwase Claudia usanzwe ukinira ikipe y’igihugu ya Cricket

Bafashe agafoto k’urwibutso

Bamwe mu bagize umuryango n’inshuti za Imanishimwe bamuherekeje

Itangishaka Blaise niwe mukinnyi wa APR FC wari uhari

Byatangiye baseka birangira barira

Imanishimwe Emmanuel yerekeje muri FK Napredak Kruševac yo muri Serbia

Gusezera ku mugore ntabwo byoroheye Mangwende

Posted by: Chaba Ally Promo @RwandaPaparazzi.rw

About Chaba Ally Promo

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful