Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Abagore 140 biyandikishije mu irushanwa ry’abafite ibibuno binini ritavugwaho rumwe muri Uganda

Abagore 140 biyandikishije mu irushanwa ry’abafite ibibuno binini ritavugwaho rumwe muri Uganda

Abagore bagera ku 140 bamaze kwiyandikisha mu irushanwa ry’ubwiza rizajya rihitamo abafite ibibuno byiza ngo bifashishwe mu kwamamaza ubukerarugendo bwa Uganda.

Irushanwa rya Miss Curvy, ryatangirijwe i Kampala ku wa 5 Gashyantare 2019, icyo gihe Minisitiri w’Ibidukikije wa Uganda, Godfrey Kiwanda, yavuze ko ryashyizweho kugira ngo abagore bazatorwa bazifashishwe mu kureshya ba mukerarugendo. Abazahiga abandi bazatoranywa muri Kamena 2019 ndetse bahite batangira akazi.

Umuyobozi wa Miss Curvy, Anne Mungoma, ubu noneho yatangaje ko kugeza ubu abagore 140 ari bo bamaze kwiyandikisha bashaka kwinjira muri iri rushanwa nubwo rigitangizwa ryabanje guteza impagarara ku mbuga nkoranyambaga no mu baturage nk’uko byatangajwe na Chimp Reports.

Yavuze ko nk’ubuyobozi bwa Miss Curvy bababajwe n’uburyo abantu benshi bakiriye iri rushanwa nabi kuko ngo ryo rigamije gushima ubwiza bw’abantu banini nubwo icyanenzwe cyane ari uburyo abagore bazarijyamo bazajya berekwa ba mukerarugendo nk’ibindi byiza nyaburanga.

Yagize ati “Iri ni irushanwa ry’ubwiza rigenewe abantu banini rigomba kubakira no kubashima. Turashaka ko abakobwa beza biyakira kandi bagahindura imyumvire y’uko umukobwa mwiza ari ufite ’mu nda zero’ cyangwa unanutse gusa.”

Bityo ngo barashaka kwereka Isi ko Uganda ifite abagore b’ubwiza b’Abanyafurika banakwifashishwa mu kumenyekanisha ubukerarugendo.

Ati “Iyo ba mukerarugendo baje kureba ba Karamojong n’Abatwa biba bivuze ko bagurishwa? Abagore bafite amataye bakurura amaso ya benshi kereka niba ari itegeko ko amarushanwa y’ubwiza yaremewe abantu bananutse gusa.”

Yavuze ko ngo nk’ubuyobozi bwa Miss Curvy basaba abavuze nabi irushanwa kureba n’ibyiza biririmo bakarekera aho kurisebya!

Ati “Irushanwa rya Miss Curvy ryumviswe nabi, gusa turabizeza ko ari irushanwa ry’ubwiza rigamije kuzamura abagore bafite amataye manini.”

Abategura iri rushanwa ngo bamaze kwakira abagore benshi bashaka kuryitabira

Iri rushanwa ry’ubwiza ryateje impagarara muri Uganda ryateguwe n’abantu bigenga ku giti cyabo gusa rimurikwa na Minisitiri w’Ubukerarugendo muri icyo gihugu, Godfrey Kiwanda Suubi, ibintu byavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakanavuga ko hatangiye kwamamazwa ubukerarugendo bushingiye ku buraya!

Impagarara n’uburakari bikomeje kwiyongera mu mpirimbanyi zirwanirira uburenganzira bw’abagore biturutse ku irushanwa ry’abagore b’ikimero banafite ubibuno byiza, Perezida Museveni we ngo ariri inyuma.

Abagore 140 biyandikishije mu irushanwa ry’abafite ikibuno kinini ritavugwaho rumwe muri Uganda

Posted by: Chaba Ally Promo @ RwandaPaparazzi.rw

About Chaba Ally Promo

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful