Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Uganda: Abatuye mu bishanga bigaragambirije imbere y’ibiro by’Umukuru w’igihugu

Kuri uyu wa Mbere abagabo n’abagore benshi bazindukiye ku biro bya Perezida Yoweli Museveni kwigaragambya bamusaba ko yabuza Minisitiri w’ibidukikije kubakura mu bishanga aho batuye, bakaba banahakorera ibikorwa bya buri munsi. Police ikorera Entebbe yabirukanye aho bari bari ndetse bamwe barabwa muri yombi bajya gufungwa.

Umwe mu baturage bari baje gutakambira Museveni ngo ahagarike ikemezo cya Minisitiri cyo kubavana mu bishanga

Muri Ukuboza, 2018 Minisitiri w’ibidukikije n’amazi yahaye integuza batuye mu bishanga bituranye n’Ikibuga cy’indege cya Entebbe ko nibarenza iminsi 21 batarimuka aho batuye bazahanwa n’ingufu za Leta

Umuyobozi wungurije muri iriya mMinisiteri ushinzwe kwita ku bishanga n’inkuka witwa Joseph Ongol yasabye abatuye muri gishanga cya Namiiro kuba batanze impushya zo kubaka bahawe mbere bakazigeza kuri Minisiteri y’ibidukikike no kubungabunga amazi hakiri kare zigasuzumwa bakareba niba barazibonye mu buryo bukurikije amategeko

Ngo hari bamwe bavuga ko bazibonye mu buryo bukurikije amategeko kandi babeshya. Minisiteri ngo irashaka gusuzuma neza ikareba uburyo  bazibonye.

Kuri uyu wa Mbere nibwo abaturage bagera kuri 300 bafashe inzira berekeza ku biro bya Museveni ngo bamusabe guca inkoni izamba akaba ahagaritse ikemezo cya Minisiteri y’ibidukikije no kubungabunga amazi.

Igikorwa  cyokubakoma imbere cyakozwe na Police ya Entebbe yari iyobowe na James Mwesigye.

Police yashoboye guhagarika abantu batanu mu bigaragambyaga. Yabagiriye inama yo kwaka urushya rwo kubonana na Perezida Museveni babinyujije ku muyobozi w’Akarere.

Umwe muribo yabwiye Police ko bagiye kwirebera Museveni kuko izindi nzego zabatereranye, ntizumve agahinda kabo.

Kubaka mu kajagari mu gishanga cya Namiiro byatangiye muri 2006 ubwo abantu ba mbere batangiraga kuhabumbira amatafari. Nyuma haje kwimukira abandi baturage bahubaka inzu ziciriritse, ubu Leta ikaba ishaka kuzisenya

Ni igishanga gifite ubuso bwa hegitari 1000 ariko kimwe cya kane cyazo cyabutswemo mu kajari.

The Monitor

About Chaba Ally Promo

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful