Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Skol Rwanda yatangiye gukorana byahafi n’ikipe ya Arsenal ikunzwe na benshi ku isi [INKURU IRAMBUYE]

Skol Rwanda Uruganda ruzwiho kugira inzoga zikundwa na benshi kubera uburyohe bwazo yatangaje kumugaragaro ko yatangiye gukorana byahafi n’ikipe ya Arsenal kubera uburyo uru ruganda ruri mu nganda zikunzwe cyane muri Afurika kubera ibinyobwa byarwo.

Kuri uyu wa Gatatu  taliki ya 9 Mutarama 2019 ,nibwo uruganda rwa Skol Rwanda rwakoze ikiganiro n’abanyamakuru aho bahishuye ko bamaze kugirana amasezerano yo gukorana byahafi n’ikipe ya Arsenal iri mu zikunzwe mu gihugu cy’Ubwongereza kubera umuhanga bwayo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Umuyobozi w’uruganda rwa Skol ariwe Ivan Wulffaert yavuze ko uru ruganda rwamaze gusinya imikoranire ya hafi n’ikipe ya Arsenal iri mu zikunzwe ku isi aho ifite abafana bakabakaba miliyoni 88 muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ndetse no gukorera hamwe ,kuba abavugizi b’iyi kipe ya Arsenal.

Muriki kiganiro Ivan Umuyobozi wa Skol Rwanda yaboneyeho gutangaza ko mu minsi yavuba bagiye gutera inkunga ikipe ya Rayon Sports kuko nabo bifuza ko ikomeza kugira aho iva naho igera bityo bikayifasha nayo kwiyubaka ku mpande zose.

Mu bindi yagarutseho ni ukuntu Skol yifuza umufatantabikora  binyuze mu kigo cy’igihugu cy’Amajyambere (RDB )  aho Skol  ishaka kuzajya  ihuza abafana   ba Arsenal bo mu Rwanda ndetse no hanze binyunze ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bazabasha kubona amatike  ndetse  no kwirebebera imipira ya Arsenal  biciye ku mbuga nkoranyambaga,aho banaboneyeho gutangaza ko bagiye guhugura abatoza b’imikino.

Abajijwe ingano y’amafaranga yaba yaratanze kugirango bakore amasezerano n’iyi kipe yirinze kugira icyo abivugaho gusa avuga ko byabatwaye amafaranga menshi aho yanaboneyeho kuvuga ku masezerano bafitanye na na Rayon Sport  aho  batanga 50 ku ijana andi bakayakura mu bafatanyabikorwa.

Ubuyobozi bwa Skol hamwe n’abakinnyi bakanyujijeho muri Arsenal

Yasoje avuga ko ntagihe ntarengwa amasezerano bagiranye n’ikipe ya Arsenal azarangirira kuko azagenda yongerwa  kubufatanye  na RDB aho bazakomeza gukoresha uko bashoboye kugirango iyo kipe na Skol bikomeze bikorane.


Anita Haguma ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi muri Skol na Vinai Ventkatesham wo muri Arsenal hamwe na Ivan Wullfaert Umuyobozi mukuru wa Skol Rwanda muri Stade ya Emirate Stadium ya Arsenal 

57,350 total views, 50 views today

About Emmy ivomero Tuyishimire

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful