Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

NYARUGENGE: ABANTU BATARAMENYEKANA BAGABYE IGITERO: [reba inkuru]…

Abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku biro by’umugabo ucuruza amabuye y’agaciro ruri mu Mudugudu w’Ingenzi, Akagari ka Cyivugiza mu Murenge wa Nyamirambo ahazwi nko kwa ‘Sindi’ benshi bakunda kwita ‘Ku ruganda’ batwara imitungo yose.

Umwe mu baturage batuye muri aka gace utashatse ko amazina ye atangazwa  yavuze ko aba bajura bibye aha hantu nyuma yo kuboha umuzamu, bakazimya amatara yose ndetse na kamera zifata amashusho y’ibiri kuba bakazirebesha mu kindi cyerekezo ndetse ibika  amashusho y’ibyabaye byose barayitwara.

Yagize ati “ Nka saa mbiri z’ejo hashize Kuwa Gatatu nibwo ibi byabaye, abantu bafite imbunda baje kuri ruriya ruganda bafata umuzamu wo ku gipangu witwa Peter baramuboha,bamujyana mu bwiherero barangije bamufungirana n’ingufuri. Bosi ntiyari ahari kuko yari yagiye kuri banki ngo ahembe abakozi, akinjira yasanze abajura bamutegereje bamwambura ibyo yari afite byose.” yakomeje avuga ko batwaye  imitungo kugeza ubu itarameneyakana  iri hejuru ya miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu muturage avuga  ko muri rusange ahagana saa tatu z’ijoro aba bajura bari bamaze kwiba kandi ko inzego z’umutekano zatabaye zigata muri yombi uwitwa Mago wari wakoze ku manwa gusa ngo kuri ubu ntiharamenyekana aho afungiye.

Umunyamakuru  yashatse kuvugana n’uyu mucuruzi tutabashije kumenya amazina binyuze kuri nimero ebyiri za telefoni ahagana saa 4:28 z’umugoroba wo kuwa 3 Ukuboza 2019 ntibyadukundira kuko telefoni yahise ayikuraho. Ubutumwa bugufi twamwoherereje nyuma ntiyabusubije aho twari tugamije kumubaza  agaciro ka nyako k’ibyo yibwe.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Modeste Mbabazi yavuze ko urwego avugira rutazi ikirego cy’uyu mugabo gusa akavuga ko cyaba cyaratanzwe ahandi akaba atabizi.

Ati “Niba nta kirego yatanze nanjye sinamenya aho mbibariza kandi ibirego byose simba mbifite mu mutwe, nanjye ngomba kubanza kubibaza. Ntabyo njyewe ubwanjye  nzi”.

Mbabazi Modeste yankuriye inzira ku murima ko ikirego cy’uyu mugabo ntacyo bazi ahubwo adusaba ko ari twe twabikurikirana bityo akabona aho ahera.

Nyuma y’umwanya muto, Umuvugizi wa RIB yatubwiye ko nta makuru ajyanye n’iki kibazo azi, yaduhamagaye ku murongo wa telefoni atubwira ko iki kibazo kizwi n’uru rwego.

Ati “ Nyuma yo kumbaza byinshi naba  nzi kuri iki kibazo,  Nibyo iki kibazo turagifite hano. Kugeza ubu ntawe turata muri yombi kuri iki cyaha.”Mbabazi Modeste yakomeje atubwira  ko Peter wari wafungiranwe mu bwiherero ari mu bitaro.

510,400 total views, 50 views today

About Chaba Ally Promo

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful