Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Muzika nyarwanda yungutse umuhanzi mushya ukomeje kwigarurira imitima ya benshi kubera ijwi rye

Umuhanzi nyarwanda Amani Francois yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Love You’ ikubiyemo ubutumwa buryoheye amatwi bwakoreshwa n’umusore mu gihe ashaka kwereka umukunzi we ko amukunda bizira uburyarya.

Umuhanzi nyarwanda Amani Francois ufite imyaka 23 y’amavuko aho , yavukiye muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo , yimukira mu Rwanda akiri muto aba ariho akurira maze aza kuhava yerekeza gutura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari naho abarizwa mu myaka umunani ishize avuye mu Rwanda.

Mu gihe kingana n’imyaka 8 yakoze byinshi birimo kwiyubaka ndetse no kwihugura mu binu bitandukanye ari naho yaboneyeho no kwerekana indi mpano benshi bari basanzwe batamuziho niko gushyira hanze indirimbo nshya ikubiyemo amagambo y’urukundo.

Taliki ya 30 Ukuboza 2018 nibwo Amani Francois yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise “Love You”, iyi ndirimbo yayikorewe n’umwe muba producer bakomeye hano uzwi kwizina rya Bob Pro wanakoreye   abahanzi batandukanye barimo Charly na Nina ,Yvan Buravan ,King James ndetse n’abandi aho nawe yabonye ari umusore ufite umwihariko mu gukora indirimbo amukorera iyi ndirimbo.

Indirimbo “Love You” n’indirimbo ivuga ku nkuru mpamo, akaba yarayihimbye nyuma yo kuganira n’umwe mu nshuti ze amubwira uko bahagaze mu rukundo, maze bimutera umugambi wo guhita ahimbamo indirimbo.

Mu gihe kiri munsi y’icyumweru agishyira iyi ndirimbo kurubuga rwa Youtub ubusanzwe rushyirwaho indirimbo z’abahanzi imaze kurebwa n’abantu b;ingeri zitandukanye  aho mu butumwa bugufi bwamugejejweho yatangaje ko abantu bayakiriye neza ndetse baranayikunze cyane , gusa uburyo yarebwemo byatunguranye bitewe n’uko channel ye ari nshya akaba ari nayo mashusho ya mbere yari ashyize hanze.

Mu kiganiro n’uyu muhanzi Amani Francois yashimangiye ko ubu ntagusubira inyuma muri muzika ndetse ko agiye kwerekana itandukaniro n’abandi bahanzi nyarwanda .

Yagize ati “Ubundi mbere yuko ntangira guhimba , nari naravuze ko ni mara kwinjizamo ikirenge nta kugikuramo ukundi.

Yasoje ashimira by’umwihariko abantu bakomeje kumutera ingabo mu bitugu ndetse ashimira n’itangazamakuru rikomeje kumufasha mu bikorwa bitandukanye by’umuziki we ndetse aboneraho no gusaba abafana bendetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange gukomeza kumushyigikira mu rugendo rwe rwa muzika ndetse nawe abizeza ko azakomeza kubaha ibihangano byiza kandi bikubiyemo ubutumwa busaba imitima yabo.


KANDA HANO WUMVE “LOVE YOU ” By Amani Francois.

57,900 total views, 100 views today

About Emmy ivomero Tuyishimire

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful