Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Itora rya Miss Rwanda kuri internet risojwe Mwiseneza Josiane ayoboye

Itora rya Miss Rwanda kuri internet risojwe Mwiseneza Josiane ayoboye

Itora ryakorerwaga kuri internet mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda ryarangiye nyuma y’iminsi ishize abakobwa 37 bahataniye ikamba bari mu bikorwa byo gushakisha amajwi mu buryo butandukanye.

Abahataniye kuba Miss Rwanda bari bamaze iminsi bahatanye mu cyiciro gishya cyashyizwe muri iri rushanwa aho umukobwa wagize ’Likes’ nyinshi ku mbuga za Instagram na Facebook ahita abona amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup itegura ibikorwa byo gushaka Nyampinga w’u Rwanda, Ishimwe Dieudonne yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko kugeza iri tora ryahagaze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Mutarama 2019, saa tanu z’amanywa nk’uko byari biteganyijwe ku ngengabihe y’irushanwa.

Ku bijyanye n’impungenge zakomeje kugirwa n’abantu batandukanye ku buryo itora ryo kuri internet ryagenze, yagize ati “Ni ukuvuga ngo ibyo ari byo byose ni ibintu turakurikirana tukareba, usibye ko dukurikije ibyo twabonaga umunsi ku wundi ntabwo ari ibintu bihambaye kuko Instagram cyangwa na Facebook bifite ikoranabuhanga ryabyo.”

Yongeyeho ati “Iryo koranabuhanga nyine ribaho umuntu ashobora kuza akagira amayeri akora, ariko ni ibintu twakurikirana tukareba.”

Byitezwe ko icyemezo cya nyuma kizatangaza umwanzuro ku mukobwa watsinze iri tora ku munsi w’ejo, tariki ya 5 Mutarama 2019, ubwo hazaba hatorwa abakobwa 20 bazajya mu mwiherero wa Miss Rwanda uzabera i Nyamata. Umukobwa warushije abandi amajwi azahita akomeza nta kindi bimusabye.

Iri tora ryo kuri internet mu bakobwa bose bahatanira ikamba Mwiseneza Josiane wabaye ikimenyabose muri iri rushanwa ari we uyoboye mu ibarura ry’amajwi y’agateganyo ahigitse Mutoni Deborah na Tuyishimire Cyiza Vanessa na bo bafite amajwi menshi.

76,000 total views, 300 views today

About Chaba Ally Promo

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful