Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Ibyishimo ni byose kuri Umutoni Olive na Mwiseneza Josiane bagiye kuzanjya bararana mu cyumba kimwe[AMAFOTO]


Tujyane ku gasongero ka Bisoke, ahari ikiyaga giteye amatsiko (Amafoto)

Ikirunga cya Bisoke gifite ikiyaga ku gasongero ni kimwe mu bisurwa na ba mukerarugendo benshi kubera ubwiza cyihariye.

Ikiyaga cyo ku gasongero k’iki Kirunga cya Bisoke (Crater Lake) kiri ku butumburuke bwa metero 3711 ufatiye ku gipimo cy’inyanja (Sea Level), ni hamwe mu hantu nyaburanga u Rwanda rufite hibazwaho cyane ndetse bigatuma hakurura ba mukerarugendo.

Ikirere cyo kuri iki kirunga gihinduka buri minota mike, rimwe usanga hari ibihu, ubundi ukabona harakeye, undi mwanya imvura nayo ikagwa gutyo gutyo.

Icy’ingenzi gikurura ba mukerarugendo kuri Bisoke ni uburyo ari ikirunga gito, ushobora kuzamuka ugahura n’ingagi by’umwihariko kikaba gifite ikiyaga ku gasongero. Nyamara, icyo kiyaga uretse kucyicara imbere ukishimira kukireba, ntabwo byemewe kugikandagiramo.

Ikiyaga kiri kuri Bisoke si kinini kuko kibarirwa umurambararo wa metero 400 n’ubujyakuzimu bwa metero ijana. Bisoke yo ubwayo ifite ubutumburuke bwa metero 3711. Ni ikirunga cyazimye kuko giheruka kuruka muri Kanama 1957.

Nagize amahirwe akomeye yo gutumirwa mu minsi ishize, nk’umufotozi wabigize umwuga niyemeza kubasangiza urugendo rwanjye rudasanzwe nagiriye ku gasongero ka Bisoke, kimwe mu birunga biri mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda kikanakora kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni kimwe mu bikorwa udashobora kwibagirwa mu buzima. Hari ubwiza bwihariye ubona kuri iki kirunga gusa igikomeye ni uguterera ukagera kuri ako gasongero kuko bisaba byibuze guterera amasaha atandatu harimo abiri yo kujya aho urugendo rutangirira.

Nubwo bimeze gutyo ariko abazobereye mu guterera imisozi bashobora kurangiza uru rugendo mu masaha atatu gusa. Ku munsi wo kuzamuka abateguwe basabwa kujya ku cyicaro cya pariki mu Kinigi mu gitondo saa moya bagahabwa amabwiriza n’uwo bajyana.

Urugendo rwacu twarutangiye saa mbiri, umugide atwerekera aho dutangirira no gukomera ku mizigo yacu hanyuma duhabwa imyambaro yabugenewe mu guterera cyane.

Nifuje kubasangiza urugendo rwanjye mu mwihariko w’amafoto nahafatiye

Twerekeje mu Kinigi guhabwa amabwiriza yo guterera ibirunga; aha nari mu modoka tugenda

Ku rwinjiriro rw’ahabera igikorwa cyo Kwita Izina buri mwaka

Twahageze! Ku biro bikuru bya Kinigi; aha badufashe neza n’abadafite inkweto zagenewe guterera imisozi turatizwa!

Ku mirima y’ibirayi byamamaye byo mu Ntara y’Amajyaruguru! Ubu twerekeje aho urugendo nyirizina rugana ku gasongero ka Bisoke rutangirira

Twagiye…

Ku rwinjiriro rwa mbere iyo ukebutse uhari uku ni ko biba byifashe

Ubu twageze aho bita “Ku gatebe”, ni hafi yo muri kimwe cya kabiri cy’urugendo rwacu

Aha ho bahita ku kararo, mbere gato y’isaha imwe cyangwa abiri ngo ugere ku gasongero ka Bisoke

Iyo uri hafi yo “Kukararo” uba witegeye ikirunga cya Kalisimbi n’icya Muhabura

Twahageze! Ku gasongero ka Bisoke ahari Ikiyaga gikurura ba mukerarugendo benshi… Ntabwo ari bose babasha kuhagera ariko ibishimo bisendera mu mutima w’uwahigereye

148,100 total views, 2,400 views today

About Chaba Ally Promo

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful