Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Ibihembo bya “Salax Awards igiye kugaruka nyuma y’Igihe kinini bitavugwa: [REBA HANO]

Mu Rwanda bimwe mu bihembo byamamaye mu byahabwaga abahanzi ni Salax Awards, ibihembo byakabaye byujuje imyaka icumi bitangwa cyane ko byatanzwe bwa mbere mu mwaka wa 2009. Nyuma yo kuburirwa irengero mu gihe cy’imyaka 3, kuri ubu ibi bihembo bigiye kongera gutangwa.

Ibi bihembo bya Salax Awards byahagaze mu mu mwaka wa 2016, byatanzwe bwa mbere mu kwezi kwa Werurwe 2009 mu birori byabereye mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare mu Karere ka Huye. Nyuma y’imyaka itatu bihagaritswe kuri ubu hadutse amakuru y’uko bigiye kugaruka aho biteganyijwe gutangwa mu mwaka wa 2019.

Aya makuru yo kugaruka kwa Salax Awards twayahamirijwe na Ahmed Pacifique wadutangarije ko hari ibiganiro biri kuba hagati y’ubuyobozi bwa Salax Awards na kompanyi ye ‘Ahupa Digital Services Ltd’ ishaka kwegukana ibi bihembo. Uyu mugabo yatangaje ko hari ibikiri mu biganiro bitaragenda neza ariko mu gihe byarangira neza bahita bafata Salax Awards kandi mu minsi ya vuba.

Salax

Ibirori byo gutanga ibi bihembo byaba byitabiriwe n’imbaga y’abakunzi ba muzika

Abajijwe igihe yumva ibi biganiro byaba byarangiriye uyu mugabo ushaka kwegukana ibihembo bya Salax Awards yabwiye Itangaza makuru ko atari ibintu bizatinda cyane ko hari ibiganiro bagikomeje kandi yizeye ko bizagenda neza. Yabwiye Itangaza makuru ko byinshi kuri ibi bihembo bazabitangaza mu minsi iri imbere bamaze kumvikana n’abari basanzwe bategura Salax Awards.

Posted by: Chaba Ally Promo

53,600 total views, 50 views today

About Chaba Ally Promo

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful