Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Erneste Sugira Atanze Ubutumwa Bukomeye ku Bafana ba APR FC Nyuma yo gutsinda “Muhanga” Gimmy Mulisa we Avuga Abakinnyi akeneye kugura: [REBA HANO]>>>>

Umunsi wa 13 wa Shampiyona y’u Rwanda wasize APR FC ikomeje kuba ku isonga nyuma yo gutsinda bigoranye AS Muhanga 2-1 ibifashijwemo na rutahizamu Sugira Ernest wari umaze umwaka n’amezi ane adatsinda igitego kubera imvune.

Abafana ba APR FC baraye mu byishimo kuko babonye amanota atatu nyuma yo kumara imikino ibiri nta ntsinzi. Batsinze AS Muhanga mu mukino watangiye utinzeho iminota ine kubera imvura nyinshi yaguye i Nyamirambo aho wabereye.

Ikipe ya Jimmy Mulisa yagiye guhangana na AS Muhanga ifite inyota y’amanota atatu ku kibuga cyayo kuko yaherukaga kuhatsindirwa na Mukura VS inahanganyiriza na Gicumbi FC.

Iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda yakinnye idafite rutahizamu Iranzi Jean Claude na Muhadjiri Hakizimana batagiriwe icyizere n’umutoza wabo, yinjiye mu mukino neza inagerageza uburyo bwinshi bushobora kubyara igitego kuko yari yakoresheje ba rutahizamu babiri Byiringiro Lague na Sugira Ernest.

Ku munota wa 28 nibwo yahiriwe no gufungura amazamu ku mupira wazamukanywe na Nshuti Dominique Savio witwaye neza cyane muri uyu mukino, awuha Sugira Ernest wari imbere y’izamu atsindira APR FC igitego cya mbere.

Uyu rutahizamu yatsindiye APR FC igitego cya mbere nyuma y’igihe kinini adakina kubera imvune. Yaherukaga gutsinda igitego muri Kanama 2017 ubwo yari agikinira AS Vita Club yo muri RDC.

Iminota yakurikiyeho ntabwo APR FC yakomeje kugaragaza inyota yo gushaka ibitego bituma AS Muhanga itozwa na Abdul Mbarushimana igaruka mu mukino abakinnyi bayo bo hagati Munyeshuri Aaron, Elias Rucogoza, Ntirushwa Aimée barusha cyane aba APR FC.

Ku burangare bwa ba myugariro Herve Rugwiro na Ombolenga Fitina, AS Muhanga yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 40 cyitsinzwe na Buregeya Prince ku ishoti rikomeye ryari ritewe na Youssuf Habimana, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 1-1.

Mu gice cya kabiri Jimmy Mulisa yasimbuje yongeramo ba rutahizamu aha umwanya Issa Bigirimana, Blaise Itangishaka na Imran Nshimiyimana mu myanya ya Sugira Ernest, Evode Ntwari na Nizeyimana Mirafa.

Byakozwe hashakishwa igitego cya kabiri cyashoboraga kwinjira ku munota wa 59 ku mupira mwiza Nshuti Savio yacomekeye Issa Bigirimana wari wenyine imbere y’izamu ariko umupira awuteye n’umutwe widunda imbere y’izamu uhita ujya hejuru yaryo.

Iminota icumi nyuma yo guhusha aya mahirwe APR FC yahise ibona igitego cy’intsinzi kuri koruneri yatewe na Byiringiro Lague, umupira uhura na Mugiraneza Jean Baptiste Migi atera n’umutwe ukora kuri myugariro Noel Bizimana, aba umukinnyi wa kabiri witsinze igitego muri uyu mukino.

Umukino warangiye APR FC itsinze 2-1, inakomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona kuko Mukura VS iyikurikiye yo yanganyirije na Marines FC i Rubavu 1-1, aho Marines FC yatsindiwe na Nyirinkindi Saleh naho Mukura VS yishyurirwa na Onesme Twizerimana ku munota wa nyuma.

APR FC iyoboye urutonde yagize amanota 29 n’umukino umwe w’ikirarane naho Mukura VS yuzuza amanota 26 n’imikino itatu y’ibirarane. Zikurikiwe na Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 25

UMVA IBYO SUGIRA YATANGAJE NYUMA Y’UYU MUKINO

225,750 total views, 600 views today

About Chaba Ally Promo

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful