Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Biratangaje! urukundo hagati ya Mukaperezida w’imyaka 48 n’umusore bagiye kurushinga ufite 21: [INKURU AMAFOTO]>>>>

Umugore witwa Mukaperezida Clotilde utuye mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, ari mu rukundo rukomeye n’umusore w’imyaka 21 witwa Kwizera Evariste, ndetse bitegura gusezerana mu mategeko ku wa 31 Mutarama 2019.

Ubu bukwe bwatangiye kumenyekana mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanaga amafoto y’aba bombi bari mu buryohe bw’urukundo rwabo.

Amakuru aca mu bitangaza makuru ni uko uyu mugore uzwi ku izina rya Sajeh atuye mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, naho Kwizera Evariste nawe akomoka muri aka Karere mu Murenge wa Musha, akaba aribwo agisoza amashuri yisumbuye.

Uyu mugore yatandukanye byemewe n’amategeko n’uwo babanaga mbere bafitanye umukobwa umwe, nawe ubu yarashatse.

Mu kiganiro gito uyu Mukaperezida yagiranye n’Itangaza makuru, yemeye ko afite ubukwe n’umusore yarutishije abandi benshi yabonye muri iyi Isi, ari we Kwizera.

Ati “Nibyo koko ku wa 31 Mutarama uyu mwaka nzasezerana n’umukunzi wanjye Kwizera. Tumaze umwaka tuziranye kandi dukundana, ni umusore nzi neza ntakindi namuvugaho.”

Ku bavuga ko ashakanye n’umugabo aruta cyane, yagize ati “Abavuga ko umugabo wanjye muruta cyane ntabwo mbyitaho kuko urukundo rujya aho rushaka kandi ntabwo rwita ku myaka runaka, icyangombwa ni uko mukunda nawe akankunda.”

Ubukwe bwabo buteganyijwe ku wa Kane w’icyumweru gitaha, ndetse ngo abo batumiye nibo bazamenya aho baziyakirira.

Kwizera we yabwiye IGIHE ko byabanje kumugora kugira ngo Sajeh amwemerere urukundo ariko igihe kiza kugera ararumuha.

Ati “Naramubonye numva ndamukunze, nuko ntangira kumutereta nk’uko bisanzwe musaba ko dukundana aranga, ndakomeza ndahatiriza sinacika intege. Nyuma y’amezi atandatu abonye ibikorwa by’urukundo mukorera aranyemerera. Kuva ubwo dutangira urugendo rwo gukundana.”

Kwizera yakomeje avuga ko kuri we imyaka umukunzi we amurusha atari ikibazo ngo kuko iyo barikumwe abona bangana.

Ati “Ndi kubona abantu benshi bagize ikibazo cy’imyaka iri hagati yange nawe kandi kuri njye ntakibazo mbibonamo,iyo turi kumwe mba mbona tungana kandi ndamukunda cyane.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha ari naho bazasezeranira, Muhoza Theogene, yabwiye itangaza makuru ko gusezeranya abantu nk’aba barutana imyaka cyane bidakunze kubaho ariko ko amategeko abibemerera kuko bose bujuje imyaka y’ubukure.

Ati “Baje kwiyandikisha nk’abandi nkuko bisanzwe tubatuma ibyangombwa byabo, bose barabizana, tubona umugore yavutse mu 1971 naho umugabo yavutse mu 1998. Nuko dukurikizaho igikorwa cyo kurabaranga mu gihe cy’iminsi 21 izarangira tariki 30 kandi kugeza ubu nta kirogoya irazamo, tuzabasezeranya kimwe n’indi miryango ine yabisabye ku wa 31 z’uku kwezi.”

Yakomeje agira ati “Kubifata nkaho bidasanzwe byo ntibyabura kuko harimo intera nini mu myaka yabo ariko bose imyaka bafite ibemerera gushakana mu buryo bw’amategeko.”

Kwizera Evariste we ni umusore wararangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2018 kuri ubu ni Intore iri gukora urugerero kimwe nabandi baragije umwaka ushize.

Mukaperezida na Kwizera bamaze igihe bakundana ndetse bitegura kurushinga

Urukundo rw’aba bombi rwatunguye benshi

About Chaba Ally Promo

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful