Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

MISS RWANDA 2019: Twasuye abakobwa mu myiteguro ya nyuma ya ‘Pre selection’ ahazaba hashakishwa 20 bazajya mu mwiherero; [INKURU]…

Muri iyi minsi mu Rwanda hari kuba irushanwa ryo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2019. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Mutarama 2019 hateganyijwe ibirori bizatoranywamo abakobwa 20 bazajya mu mwiherero uzarangira hatorwa Miss Rwanda 2019. aha tukaba twasuye abakobwa mu mwiherero mbere yuko irushanwa nyiri zina ritangira.

Kuri ubu abakobwa 37 b’uburanga ni bo bahagarariye umujyi wa Kigali n’Intara enye z’u Rwanda mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ryegukanwa n’umukobwa ufite; Uburanga, Umuco n’Ubwenge. Abakobwa 20 ni bo bagomba kujya mu mwiherero, ibisobanuye ko abakobwa 17 basezererwa ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu, hagasigaramo abakobwa 20 ari nabo bazatorwamo Nyampinga uzasimbura Miss Iradukunda Liliane wambaye ikamba rya Miss Rwanda 2018.

Uko abakobwa biteguraga ninako wabonaga nibindi binyuranye bigenda bishyirwa mu ngiro bashakisha uko imyiteguro yagenda neza kurushaho, abakobwa bo bihuguraga gutambuka imbereku rubyiniro rwahubatswe. Elsa Iradukunda umuvugzi wabategura Miss Rwanda yatangarije Inyarwanda.com ko ibintu byose biteguye igisigaye ari  amasaha make cyane.

Ibirori bizajonjorerwamo abakobwa makumyabiri bazitabira umwiherero bizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Mutarama 2019 bibera i Gikondo mu ihema ry’ahasanzwe habera Expo. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu mu myanya y’icyubahiro mu gihe ahasanzwe hose bizaba ari amafaranga ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda (2000frw). Abakobwa bazatsinda bazahita batangira umwiherero uzabera muri Golden Turip i Nyamata.

Ibirori byo gutora Miss Rwanda 2019 bizaba tariki 26 Mutarama 2019 bibere i Kabuga ku Intare Arena, icyumba cy’imyidagaduro kiri mu nyubako ya FPR i Rusororo. Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019 azahembwa 800,000Frw buri kwezi, imodoka nshya ndetse agirwe na Brand Ambassador wa Cogebank. Umukobwa uzaba igisonga cya mbere cya Miss Rwanda azahabwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw), mu gihe igisonga cya kabiri we azagenerwa amafaranga n’ibihumbi magana atanu (500,000Frw).

Miss Rwanda
Miss Rwanda
Miss Rwanda
Miss Rwanda
Miss Rwanda

Imyiteguro yari igeze ku musozo

Posted by: Chaba Ally Promo

www.rwandapaparazzi.rw

125,500 total views, 1,300 views today

About Chaba Ally Promo

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful