Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 1 ukuboza 2018, umuhanzi Yvan Buravan yakoze igitaramo cyitabiriwe cyane amuritse album ye ya mbere yise The Love Lab aho igitsina gore cyari cyiganje.

Burabyo Yvan niryo zina yahawe n’ababyeyi bamwibarutse, nyuma aza ku menyekana cyane mu Rwanda muri muzika nka Yvan Buravan, uyu muhanzi yatangiye umuziki mu mwaka wa 2015 ndetse kuva icyo gihe uyu musore yahiriwe cyane n’umukunzi kuko yakiriwe neza, ndetse ibyo binagaragaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu aho Yvan yujuje camp Kigali. mu gitaramo kiswe The Love Lab.
Ni igitaramo igitaramo cyitabiriwe cyane, kikaba cyaranzwe n’umubare munini w’abakobwa kandi kinarangwa n’ibyishimo ku mpande zose, igitaramo cyakozwe muburyo buri full live kinagaragaramo ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda nka Intore Masamba, Ishimwe Clement , Igor Mabano, Anita Pendo, Aline Gahongayire n’abandi.
Yvan yaririmbye nyinshi mu ndirimbo zigize album ye zamenyekanye, ndetse nizitarajya hanze harimo iyo yafatanije na Active, nindi yakoranye na Charly na Nina , icyakora nanone iki gitaramo umwanya munini wihariwe nuno muhanzi ndetse bitunguranye abahanzi batumiwemo bagiye baririmba indirimbo bafatanije nawe, ntihagire indi yabo baririmba!
Ku rundi ruhande ariko, itangazamakuru ryaje guhezwa cyane muri iki gitaramo, ndetse ibitangaza makuru bimwe bisubirayo amara masa nta nkuru bibonye, usanga bamwe mu banyamakuru bijujutiraga kuba barijejwe ibitangaza ko bagomba kuzinjira muri iki gitaramo ariko bagatungurwa no gusanga nta mwanya bemerewe batagishoboye kwinjira muri iki gitaramo.
Ntibyarangiriye aho gusa kuko kuko n’abemerewe kwinjira bataje guhabwa ubwisanzure buhagije mu gufata amafoto n’amashusho bashakaga, muri rusange ariko Yvan Buravan akaba yakoze igitaramo chashimishije benshi mu mbaga yari yacyitabiriye.
Amwe mu mafoto yaranze iki gitaramo cya Buravan:












Posted by: Chaba Ally Promo @RwandaPaparazzi.rw
190,000 total views, 150 views today