Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umuraperi Isra The Hollyrapper yashyize hanze indirimbo itarakorwa n’undi muhanzi mu Rwanda

Umuraperi Isra The Hollyrapper yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Swager ifite amashusho atarakorwa n’undi muhanzi nyarwanda.

Umuraperi Isra The Hollyrapper kuri ubu wasinye amasezerano n’inzu ya KIKAC Music kuri ubu yashyize hanze indirimbo yaritegerejwe n’abanyarwanda benshi nyuma yo kubasogongeza ku gace gato kayo kuri ubu akaba yayishyize hanze yuzuye.

 

Indirimbo igaragaramo ibikorwa bya Gisirikare ndetse n’imyambaro yabo ni mu ndirimbo uyu muhanzi akorereye muri Label ya KIKAC Music kuri ubu ihagarariwe na Dr Kintu umwe mu bajyanama bakuru ba Bebe Cool wo muri Uganda.

 

Isra The Holly Rapper ni umusore watangiye gukora umuziki ahagana mu mwaka wa 2012 ngo yabyirutse awukunda cyane kugera ubwo afata umwanzuro akajya mu nzu y’ibisumizi gusa ngo icyo gihe yawukoraga bitari ibyakinyamwuga bimwe abubu bita kwishimisha.

 

Iyi ndirimbo yise Swager ngo ayita iy’intangiriro kuko ayikoze yaramaze kubona kubona abaterankunga bamufasha kumenyekanisha ibikorwa bye ndetse no kumuteza imbere, sibyo gusa kuko iyi Label yayisanzemo umuhanzikazi Gihozo Pacifique nawe umaze kwigarurira imitima ya benshi kubera impano ye.

Indirimbo ye nshya ‘Swag’ avugamo gukora ikintu ukishimiye haba mu ntambuko, mu myambarire ndetse no mu kugikora. Atanga urugero ku mwari witwa Josiane uherutse kugenda n’amaguru agiye kurushanwa muri Miss Rwanda.

 

Yagize ati” Buriya na we ni ‘Swag’ ze zo kugenda n’amaguru kuko yabikoze kandi yumva abyishimiye.”

Yakomeje avuga ko azanye imbaraga ndetse aje gukuramo abantu buyumvisha ko injyana ya Hip Hop ari ay’abanywi b’urumogi cyangwa abandi bakora ibikorwa bibi.

 

Ati “Abantu benshi bumva HipHop ko ari urumogi. Byicwa n’abatubanjirije ariko ubu hari abana benshi b’abahanga kandi bitwara neza. Ntekereza ko bazagera kure kandi gafasha benshi, ndetse bagakosora aho bipfira.”

Yasoje asaba abafana b’umuziki nyarwanda gukomeza kumutera ingabo mu bitugu ndetse no kumushyigikira mu bikorwa bye by’umuziki ndetse asaba n’itangazamakuru ryose gukomeza kuzamura umuziki nyarwanda kuko nabo bashoboye.

REBA AMASHUSHO:

64,800 total views, 200 views today

About Emmy ivomero Tuyishimire

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful