Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umunyamakuru Benjamin Gicumbi yateye ivi asaba Delphine Umuhoza kumubera umugore.[AMAFOTO]>>>>

Hagenimana Benjamin, umunyamakuru wa Radiyo na Tv 10 uzwi cyane nka ‘’Gicumbi’, kuri iki cyumweru kuwa 30 Ukuboza 2018, yambitse impeta ya ‘fiançailles’ Umuhoza Delphine bamaze igihe bakundana.

Gicumbi yateye ivi asaba Delphine kumubera umugore.

Benjamin na Delphine bose ni abanyamakuru bakoranye kuri Radiyo 10, uyu mukobwa yakoraga ibijyanye n’imyidagaduro gusa ntacyumvikana kuri Radiyo kuko yabaye abisubitswe. Inyarwanda yageze aho uyu muhango wabereye yanditse ko ubukwe bw’aba bombi butari cyera kuko buri mu mezi 6 ari imbere.

Gicumbi abajijwe iby’ubukwe yagize ati” Ndakora uko nshoboye uru rurabo namuhaye ntiruzume, muhereye uyu munsi namwambikiye impeta mubare amezi atandatu.

umuhango wo kwambika Delphine impeta witabiriwe n’abantu banyuranye biganjemo abakozi bakorana na Gicumbi na Delphine kimwe n’inshuti n’abavandimwe b’uyu muryango mushya bari batumiwe.

Benjamin asanzwe amenyerewe kandi akunzwe n’abatari bake, mu biganiro by’imikino; by’umwihariko mu kogeza imipira y’i Burayi kuri Radiyo 10. Kimwe mu biganiro akora gikunzwe ni icyitwa ‘Ten Zone’ akorana na Fuadi Uwihanganye.

Izina ‘Gicumbi’ yarihawe nyuma yo kuza mu mujyi wa Kigali aje gukorera Radiyo 10 aturutse i Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru aho yakoraga ibiganiro by’imikino kuri Radiyo Ishingiro.

Delphine yerekana impeta yambitswe n’umukunzi we Benjamin uzwi nka ‘Gicumbi’.

Bombi bamaze igihe kinini bakundana.

Benjamin yavuze ko ururabo yahaye Delphine atazatuma rwuma ataramugira umugore.

Ni umuhango witabiriwe n’abakozi bakorana na Benjamin kuri Radiyo na Tv 10.

Benjamin asoma umukunzi we azagira umugore bitarenze amezi 6.

Bari bagaragiwe n’inshuti z’umuryango mushya.

Benjamin amaze kubwirwa ‘yego’ na Delphine, yamuhobeye.

Byari ibyishimo ku nshuti n’abavandimwe babo.

Amafoto yavuzaga ubuhuha.

Posted by: Chaba Ally Promo

252,400 total views, 50 views today

About Chaba Ally Promo

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful