Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Umukobwa warwanye na Nyampinga w’abafite ibibuno byiza yaciwe akayabo

Umukobwa warwanye na Nyampinga w’abafite ibibuno byiza yaciwe akayabo

Aline Uva wahataniye ikamba rya Miss Bum Bum yaciwe ama-euros ibihumbi 25 aryozwa kuba yararwanye na mugenzi we watsindiye ikamba akanarimwambura ku ngufu.

Irushanwa rya Miss Bum Bum rizwi cyane muri Brazil, rihuza abakobwa biyizeye mu kugira ikibuno cyiza kandi kibereye ijisho. Iry’uyu mwaka riherutse kuba mu mpera z’ukwezi gushize ariko risozwa n’imirwano.

Ellen Santana ni we watangajwe ko yatsindiye ikamba mu gihe bagenzi be bamwe bagaragaje ko batemeranya n’akanama nkemurampaka. Umwe muri bo witwa Aline Uva we yasagutswe n’umujinya yambura ikamba Ellen ndetse bashyamirana by’igihe gito.

Aline yambuye ikamba uwatsinze amuryoza ko ngo yakoresheje ikibuno cy’igihimbano mu gihe bagenzi be bafite umubiri wabo bwite. Akimara kwambura ikamba Ellen yahise aryambara ndetse abwira abari bitabiriye ibirori ko ari we Miss Bum Bum mushya.

The Sun yatangaje ko Aline Uva yahise ategekwa gusubiza iri Kamba ndetse agasaba imbabazi mu gihe kitaranze iminsi itanu, yabirengaho akabihanirwa ndetse akaba yajyanwa mu nkiko.

Aline ngo yahise acibwa ama-euros ibihumbi 25 kuko yanduje isura y’irushanwa mu buryo bukomeye arangije yica n’amasezerano yari afite mbere yo kwinjira muri Miss Bum Bum.

Kugeza ubu, ku mbuga nkoranyambaga Aline Uva yiyita Miss Bum Bum ndetse n’amafoto ashyiraho ni amugaragaza yambaye ikamba. Yavuze ko yatangiye kubona ibiraka byo kwamamaza kubera umwanya yihaye.

Uyu mukobwa amaze kwiyambika ikamba rya Miss Bumbum, yahise avuga ati “Ni njye mugore rukumbi ukwiye iri Kamba.” Yongeyeho ko mugenzi we Ellen yakoresheje ikibuno cy’igihimbano kandi binyuranyije n’amategeko.

Umuyobozi Mukuru wa Miss Bumbum, Cacau Oliver yavuze ko ikigiye gukurikiraho ari ukujyana mu nkiko Aline kuko yangije isura y’iri rushanwa rimaze imyaka umunani.

 

Aline Uva yambuye ikamba Miss Bumbum 2018

Yagize ati “Ibyabaye ntabwo bikwiye kwihanganirwa kandi ngiye guhita mbikurikirana mu maguru mashya. Ibyo yakoze byangije irushanwa mu buryo bukomeye.”

Miss Bumbum yatangiye gukorwa buri mwaka mu 2011, ihuriza hamwe abakobwa 27 bo muri Leta zose zigize Brazil.

94,500 total views, 500 views today

About Chaba Ally Promo

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful