Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Mukarere ka musanze imodoka yakoze accident yinjira munzu y’umuhanzi-AMAFOTO

Mu ijoro ryakeye nibwo mu karere ka Musanze habereye impanuka aho imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 yataye umuhanda ikinjira mu nzu y’umuturage, icyakora ku bw’amahirwe Imana yakinze ukuboko ntihagira uhasiga ubuzima nubwo hari ibyangijwe n’iyi modoka nkuko nyiri iyi nzu yabitangarije Inyarwanda.com.


Frank Nkumbuye uzwi nka Emiwess Aganira na Inyarwanda dukesha iyi nkuru yagize ati” Ahagana saa tanu n’iminota 45 z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ukuboza 2018 imodoka yagendaga mu muhanda Musanze- Cyanika yagonze imodoka yari ifite ibirango bya Bralirwa ihita ita umuhanda iraza igonga iy’Inzu yacu. Amahirwe ni uko nta muntu wahatakarije ubuzima. Icyubahiro ni icy’Imana. ubundi uko byagenze umushoferi wari uyitwaye yabanje kugonga imodoka yari iri mu muhanda noneho ashaka gukata ngo asubire iyo yari avuye, nko mu rwego rwo gukwepa. Imodoka iramunanira ahita agonga inzu.”

Abajijwe umubare w’ibintu byangiritse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukuboza 2018 yabwiye umunyamakuru ko bakiri mu mibare ariko icyo gihe hari hamaze kubarurwa ibintu bifite agaciro hafi ka miliyoni y’amanyarwanda (1000 000frw). Uyu muhanzi ukizamuka mu karere ka Musanze yabwiye umunyamakuru ko inzu yinjiyemo imodoka ari iye umuryango wagonzwe ukaba ari uwakorerwagamo ubucuruzi.

Usibye ibintu bye byahangirikiye iyi modoka kandi yahitanye na moto y’umugabo wari uyihasize agiye guhaha akantu kuri butike begeranye.

121,300 total views, 100 views today

About Emmy ivomero Tuyishimire

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful