
MC Tino yamenyekanye cyane nk’umushyushyarugamba mu bitaramo bikomeye, akorera ibitangazamakuru bitandukanye, kuri ubu ari gukora cyane ibijyanye n’umuziki.
N’ubwo atavuga imyaka ye, igihe amaze mu ruganda rwa muzika, gishimangira ko atari uw’ejo. Ni we kandi wari ugaragiye Uncle Austin mu bukwe yakoze mu myaka 12 ishize.
Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho ari kumwe n’umukecuru w’umuzungukazi bameze nk’abari gusezerana imbere y’amategeko, ibihuha bikwira ko noneho MC Tino yarongoye nubwo yashatse umukecuru rukukuri.
Ibi ntibyari byo kuko aba bombi bari bagiye gushyikira abari bakoze ubukwe, batagaragaraga mu mafoto.
Mu kiganiro yagiranye na ITANGAZA MAKURU, MC Tino yahamije ko afite umukunzi bamaranye imyaka ine, gusa ngo birinze gukora ubukwe kuko uyu mukobwa akiri kwiga muri kaminuza.
Yagize ati “Umukunzi ndamufite tugiye kumarana hafi imyaka ine, azarangiza kwiga umwaka utaha. Ni ibintu twapanze kuko urumva umuntu ari ku ishuri, agiye no mu byo kwitwa umugore w’umuntu akabifatanya n’amasomo, ni ibintu bitari byiza. Agomba kurangiza kwiga, ubundi tukabipanga kuko twese twujuje imyaka….erega nawe aba abishaka .”
Uyu mukobwa wiga hanze y’u Rwanda, MC Tino yavuze ko amutegereje i Kigali muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani tugiye kwinjiramo, ku buryo yiteguye kumwereka inshuti, agakuraho urujijo ku bibazaga impamvu atarongora.
Uyu mugabo wahoze aririmba mu itsinda rya TBB, akaza kurivamo, kuwa 8 Ukuboza 2018, azakora igitaramo cyo kumurika alubumu ye ya mbere yise ‘Umurima’ igizwe n’indirimbo 12.
Azafashwa n’abahanzi batandukanye barimo; Bull Dogg, DJ Pius, Uncle Austin, n’abandi.


41,700 total views, 100 views today